Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Museveni na Magufuli bemeranyije kubaka urugomero rw’amashanyarazi

Friday 10 August 2018
    Yasomwe na

Amasezerano yo gutangira imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi ruzaha ibi bihugu byombi Megawat 10 yemeranyijweho n’Abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa Kane. Uru rugomero ruzaba rwubatse mu duce twa Kikagati na Murongo.

Perezida Magufuli Museveni bemeranyijwe ko kubaka ruriya rugomero byihutishwa
Mu Ugushyingo 2017 hasinywe amasezerano hagati y’ibigo bitunganya bikanagurisha amashanyarazi, TANESCO yo muri Tanzania na UETCL yo muri Uganda.

Mu biganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ku wa Kane bemeranyije ko buri ruhande rugomba kongera ingufu mu gushyira mu bikirwa imirimo yo kubaka ruriya rugomero.

The Monitor yanditse ko imirimo yo kubaka uru rugomero izatangira mu Ugushyingo 2018 irangire muri Nyakanga, 2020.

Perezida Museveni yabwiye mugenzi we ko imirimo yamaze gukorwa yerekana ko isigaye na yo izagenda neza kandi igakorwa vuba.

Ngo ni umushinga uzateza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi mu buryo bwihuse.

Yishimiye kandi ko hari umuhanda wa Gari ya moshi watangiye kubakwa hagati y’ibihugu byombi uzaturuka Moshi ugakomeza Mwanza ukinjira muri Uganda kuko ngo uzagabanya igiciro cy’ubwikorezi.

Museveni kandi yabwiye mugenzi we wa Tanzania ko kuba muri Sudani y’Epfo impande zari zihanganye zarasinye amasezerano y’amahoro bizatuma imishinga yo muri kariya karere itera imbere.

Ati: “Amahoro muri Sudani y’Epfo azafasha mu iterambere ry’aka karere kandi bizafasha abaturage bari barahunze guhunguka bajye kubaka igihugu cyabo.”

Yasabye Umuryango w’Abibumbye (UN) na Africa yunze Ubumwe (AU) gufasha abasinye ariya masezerano kuyubaha kugira ngo intambara yari imaze hafi imyaka itanu irangire.

Perezida Magufuli we yashimiye mugenzi we ko bafatanyije mu gukumira isukari ituruka muri bimwe mu bihugu byo mu karere kuko ngo ituma iyabo itagurwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru