Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ibicuruzwa birajyanwa ku bwinshi i Goma igiciro cyabyo kikiyongera ku bwinshi mu Rwanda

Thursday 27 February 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu bacuruzi bakorere mu Karere ka Rubavu mu bucuruzi bwambukiranya umupaka wa DRC n’u Rwanda bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro rikabije ku bicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa n’ibinyobwa, kubera ko bisigaye byoherezwa muri Congo mu buryo budasanzwe.

Igiciro birimo kugurwaho muri Congo kiratuma n’ubifite mu mu Rwanda ajya kubicuruzayo mu gihe bavuga ko nabo ku isoko ryo mu Rwanda batihagije bityo bikabatera guhendwa gukabije ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Kuva umutwe w’inyeshyamba wa M23, wafata Umujyi wa Goma, hakongera kuboneka urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’u Rwanda na Congo, ibicuruzwa byatangiye kujya i Goma ku bwinshi biturutse mu Rwanda, mu buryo budasanzwe, binyuze ku mupaka wa Petite Barrière ndetse nuwa Grande Barrière.

Twibanire Valensi atuye mu Kagari ka Mbugangari, mu Murenge wa Gisenyi, Mamaurwagasabo Tv yamusanze ku mupaka wa Petite Barrière aho asanzwe akorera akazi ko gutwara abantu ku igare ndetse n’ibicuruzwa mu Rwanda, afite uburyo agaragaza kino kibazo.

Yagize ati: "Igicuruzwa cy’inzoga, nka Mützing hamwe na Primus zo akenshi ziri kuva kuri BRALIRWA barangije no kuzishyura, kuko Abakongomani nibo bari kubona inzoga bonyine, nta Munyarwanda ushobora kubona inzoga ya Primus, no kuyibona ari kuyibonera ku mafaranga menshi. Ntabwo ibiciro bya BRALIRWA aribyo biri kugenderwaho, ziri kuza Abakongomani bagahita bishyura amafaranga menshi".

Twibanire akomeza agira ati: "Kuko nkanjye hari igihe njya kurangura nk’inzoga kenshi, inzoga za Primus zo zarabuze, ikesi ya Primus mbere yagura 12 000, ubungubu iri kugura ibihumbi nka 15 000 na 16 000, noneho iya Mützing nini yaguraga, 15000 ubungubu iri kuri 19 000 na 20 000. Uri kumva rero n’ubundi nuyiguze uri kuyicuruza hano mu Rwanda niba yarayicuruzaga wenda 1700, ubungubu byabaye nka 2000".

Usibye ibi binyobwa uyu mucuruzi agaragaza ko byahenze n’inyama nazo nk’igicuruzwa kiri mu byahenze kubera koherezwa i Goma, agasaba ko ibiciro byabyo biguma uko byari biri mbere mu gihugu.

Bigirimana Jeana Claude we atuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, nawe agaragaza izamuka ry’ibiciro rikabije ku bicuruzwa bitandukanye nk’amakara hamwe n’indagara.

Yagize ati: "Ikintu kitubangamiye hano muri Gisenyi ni amakara, inzoga zahenze, indagara zahenze kubera ko ziri kujya i Goma; ubungubu umufuka w’amakara waguraga ibihumbi 24 000 ubu ni 30 000. Abakongomani bari kuza mu Rwanda, twagerayo tukabura abakiriya".

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse kandi bo mu Rwanda, bacuruza kuri bagenzi babo muri Congo bifashisha mupaka nka Petite Barrière, nabo mu bagaragaza kino kibazo, bakavuga ko Abakongomani bari kwambuka ku bwinshi kuza gutwara ibicuruzwa mu Rwanda, hanyuma bo bakabirangura mu Rwanda bahenzwe bagera hakurya muri Congo bakabura abakiriya, bagahomba.

Ntabwo bifite ingaruka nini ku byoherezwa hanze, ahubwo biragira ingaruka nini ku izamuka ry’ibiciro"-Impuguke

Zimwe mu mpuguke mu Bukungu zigararagaza ko kubona isoko ryagutse ari byiza ku bacuruzi ndetse n’igihugu muri rusange, ariko nanone hari indi ngingo ikwiye kwitabwaho ...yo kureba niba abajyanye ibicuruzwa ku isoko bihagije ikitwa Balance Trade, mu Cyongereza, kugira ngo hirindwe ingaruka nko kuzamuka ku biciro mu buryo bukabije ku masoko, amapfa mu baturage n’ibindi.

Ruziga Emmanuel Masatura, asanzwe ari impuguke mu by’ubukungu yanakoze mu itangazamakuru cyane nawe afite uburyo ibi abisobanura.

Yagize ati: "Kuba tutari abantu bafite stock (ibyo twizigamiye) nini, ngo twihaze kubiribwa wenda ngo mvuge byari bihari byuzuye mu gihugu biri kwangirika, byarabuze isoko noneho rirabonetse, ahubwo bikaba biri kujya hariya hari demande nini ( hari isoko ryagutse) ariko n’aha mu Rwanda bitari bihagije, uko bigenda hariya demande iraba yazamutse gusumbya ibyo dufite bihite bigira ingaruka mu biciro ako kanya.

Yakomeje agira ati: "Ingaruka mbi icya mbere ni inflation (kuzamuka kw’ibiciro) turaza kugira kuzamuka ku ibiciro gukabije, ishingiye ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko ryagutse riruta ibihari biri kuyanwayo".

"Ubu nonaha twari dufite n’ikindi kibazo kijyanye na exports (ibyoherezwa hanze) kuba yari iri hasi; urabizi ko hariya ari ryo soko ryacu twoherezamo exports nini kurusha ahandi hose ku Isi, none ubu ibigiye kuboneka, n’ubundi nibyo bito bito bifite ingaruka ku biciro, ariko bya bindi binini ntabwo wavuga ngo isoko rirafunguye, ntabwo rero bifite ingaruka nini ku byoherezwa hanze, ahubwo biragira ingaruka nini ku izamuka ry’ibiciro".

Icyakora iyi mpuguke itanga inama ko hatakumirwa kujyana ibicuruzwa kuri rino soko ryagutse, ahubwo hakongerwa umusaruro w’ibirijyaho, mu gihe bigaragara ko Akarere ka Rubavu ubwako katarihaza, ibicuruzwa bigashakirwa n’ahandi mu guhugu.

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo by’umwihariko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, gusa twahamagaye kuri telefone Mulindwa Prosper uyobora kano Karere, ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufu twamwandikiye ntiyabusubiza, ninako byagenze ubwo twashaga Nzabonimpa Déogratias, Umuyobizi waka Karere w’Ungirije Ushinzwe Ubukungu.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru