Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Muvuye mu mashyamba, mugiye mu mashanyarazi, Mayor Mulindwa, abwira abatahutse bava muri DRC

Tuesday 26 August 2025
    Yasomwe na

Abanyarwanda bagera muri 533, kuri uyu wa Mbere batahutse bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi, binjiriye ku mupaka wa Grande Barrière, uhuza DRC ndetse n’u Rwanda.



Aba baturage bakaba barahunze mu bihe bitandukanye hari abahunze mu mwaka 1994, ndetse n’abandi bahunze nyuma yaho, gusa hari n’abavukiyeyo.



Hari abagaragaza ko bari barabuze uburyo bataha, bitewe n’intambara, icyakora nyuma yo kubona uburyo bataha bakaba barahisemo kuza mu Rwanda mu gihugu bakomokamo.

Kabanda Mukangaye, ni umusaza, avuga ko yahunze mu mwaka 1994, yatashye ari kumwe n’abana be, gusa umufasha we ntabwo batahanye, ndetse avuga ko hari n’abandi bagenzi be basigaye muri kino gihugu.

Yagize ati" Hariyo abasigayeyo, umufasha asigayeyo kuko yarari mu isarura".

Naho Nyirahabimana Paradiya waruhetse umwana mu mugongo, avuga ko yabaga muri Nyangezi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeza ko yarabayeho mu buzima bugoye.

Yagize ati" Twagiye duhunze hamwe n’ababyeyi banjye bo basigayo turatandukana bo baragaruka, twishimiye kubona dushyitse iwacu mu Rwanda. Ndagenda nture hamwe na bene mama, ubuzima nari ndimo bwari ubuzima bubi cyane".

Naho undi muturage witwa Bayikunde Faustin, bigaragara ko akiri urubyiruko avuga ko yavukiye muri DRC, agaragaza ko akeneye gukomeza amashuri, kuko yari yarabuze uburyo ataha mu Rwanda kubera intambara.



Ati" Data wacu yemeye kundihira yandihira nkiga, nkakomeze amashuri, twumvaga kuri radiyo ko mu Rwanda ari heza, nkajya nifuza kugera ino, nkabura ukuntu nahagera, nkabura n’uwampereza imbaraga ngo nige.

Aba baturage bakiriwe n’inzego zitandukanye ku ruhande rw’u Rwanda hari hari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, wabahaye ikaze ndetse anababwira ko bafashe icyemezo cyiza cyo guhitamo gutaha mu gihugu cyabo, kandi ko Leta y’u Rwanda, izabafasha mu gusubira mu buzima busanzwe.



Yagize ati"ku bufatanye n’izindi nzego, muzabona amafaranga y’ibanze abarirwa kuri buri muryango, kuri buri muntu, muzayajyane mu rugo, abafashe kujyana abana ku ishuri, mu Rwanda rero niyo uri mukuru ungana nkanjye ushatse watangira ishuri, ariko hari naza gahunda zagenewe abakuze, ubwo rero muvuye mu mashyamba, mugiye mu mashanyarazi".

Mu batashye uri munsi y’imyaka 18, agenerwa amadolari y’Amerika agera 113, naho uri hejuru y’iyi myaka agahabwa agera 188, ni mu gihe buri muntu umwe aganerwa Frw ibihumbi 40,800, yo kumufasha kubona ibiribwa.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru