Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

NYAKWIGENDARA MOZEY RADIO YAHAWE IGIHEMBO

Monday 25 March 2019
    Yasomwe na

Itsinda rya Good Life ryo muri Uganda na Radio warihozemo bashimiwe mu bihembo bya Zzina Awards, Weasel yunamira mugenzi we bakoranye.
Zzina Awards ni ibihembo bitangwa na Radiyo yitwa Galaxy FM bigamije gushimira abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye. Ababitegura batanga igikombe kidahatanirwa mu rwego rwo gushimira umuhanzi umaze igihe mu muziki kandi ufite ubigwi.

Iki gihembo cy’umunyabigwi cyahawe itsinda rya Good Life ryari rigizwe na Radio witabye Imana mu mwaka ushize na Weasel usigaye.

Indirimbo yitwa Tambula Nange ya Radio nayo yahembwe nk’irimo ubutumwa bwiza.

Douglas Sseguya Mayanja [Weasel] wakiriye ibi bihembo, yagaragaje ko yishimye, ariko mu magambo ye yitsa kuri Mowzey Radio batangiranye urugendo rwa muzika, bakaba babonye iki gihembo atakiriho.

Yagize ati “Muvandimwe Radio turacyatsinda, turagukumbuye. Kugeza igihe tuzongera kubonanira umurage wawe wasize uzahoraho.”

Mu 2017 aba bagabo bari bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki kandi bari ku isonga. Muri iki gihe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe banegukana ibihembo bitandukanye muri Uganda.

N’ubwo Radio atakiriho, Weasel yakomeje gukorera ku izina rya Good Life, ndetse ubu ategerejwe mu Rwanda tariki 30 Werurwe 2019 aho azaririmba mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest, aho azaba ari kumwe na Charly na Nina na Sintex.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru