Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

‘Ndasaba imbabazi ku cyo ari cyose nagutengushyeho Perezida’ –Gatabazi

Tuesday 26 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Gatabazi Jean Marie Vianney wahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye imbabazi Perezida Kagame ndetse n’Umuryango wa FPR –Inkotanyi ku kintu cyose yategushyeho.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ba Guverineri, uw’Amajyepfo n’uw’Amajyaruguru bahagaritswe ku mirimo yabo kugira ngo babanze bisobanure ku byo bakurikiranyweho, iyi baruwa yasohotse mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2020.

Mu butumwa Gatabazi yanditse kuri twitter yavuze ko ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere akaba yari amaze imyaka ibiri n’amezi 9 ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Uyu munyapolitiki wahoze ari umudepite mbere y’uko agirwa guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko ashimira abaturage b’iriya Ntara bamubaye hafi, akishimira n’ibyo yari amaze kugeraho muri kiriya gihe.

Mu butumwa bwe Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’ ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda RPF-Inkotanyi.

Yanditse ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwanjye nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose, kandi nzakomeza kuba indahemuka igihe cyose kuri Nyakubahwa Perezida na RPF!”.

Gatabazi JMV yagizwe Guverineri w’intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2017, umwanya hawe avuye mu nteko ishinga amategeko nk’umudepite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru