Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye, uzwi nka ’Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nkunduwimye waburanaga ataha iwe yahise yambikwa amapingu aba ajyanywe gufungwa mu gihe ategereje umwanzuro ku bihano bye uzatangazwa tariki ya 10 Kanama 2024.
Uku guhamwa n’ibyaha bije nyuma y’iminsi ine y’umwiherero w’inteko iburanisha igizwe n’abacamanza b’umwuga ndetse n’inyangamugayo zigera muri 24 zatoranyijwe mu baturage b’Ububiligi.
Iyo nteko nyuma yo kwiherera basuzuma ibirego babihuza n’ubuhamya bw’uregwa n’abamwunganira ndetse n’abatangabuhamya b’impande zombi inteko iburanisha yanzuye ko yasanze ibyaha uko ari bitatu yari akurikiranyweho bimuhama,aribyo:
kugira uruhare muri jenoside,ubwinjiracyaha mu cyaha cya jenoside ndetse n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu
Kuri ubu hategerejwe ko urukiko rumufatira ibihano bijyendanye n’ibyaha byamuhamye.
Nkunduwimye Emmanuel uzwi kw’izina rya BOMBOKO ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi .
Ibyaha yahamijwe n’urukiko bivugwa ko yabikoreye hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahahoze hitwa mu gakinjiro hano mu mujyi wa Kigali, mu igaraji ryari rizwi nka AMGAR.