Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kayumba Innocent na bagenzi be bashinjwe kugira uruhare mu mfu z’abagororwa

Wednesday 31 January 2024
    Yasomwe na


Kuri uyu wa Kabiri mu rukiko rukuru rwa Rubavu, hakomeje urubanza ruregwamo Kayumba Innocent hamwe na Gahungu Ephrem, bakurikiranywe kugira uruhare mu kwica abantu barindwi ndetse hakaba n’abandi babarirwa muri za mirongo bakorewe iyicarubozo mu magereza bayoboraga.

Gahungu Ephraim na Kayumba Innocent bayoboye igororero rya Rubavu mu bihe bitandukanye, bari mu rukiko kuru uyu wa Kabiri, ndetse n’abandi bareganwa muri runo rubanza.

Usibye aba kandi mu bo bareganwa harimo abandi nabo bari basanzwe ari abayobozi muri iri gororero, aribo Uwayezu Augustin hamwe na Gapira Innocent.

Imfungwa muri iri gororero, yitwaga Seyeze Jean Claude, urupfu rwe ni rumwe mu ruregwa muri runo rubanza, aho Gapira Innocent ashinjwa kurugiramo uruhare.

Gusa Gapira wari ushinzwe iperereza muri rino gororero, yisobanura yahakanye uruhare rwe mu rupfu rw’iyi mfungwa. Yavuze ko Seyeze yashatse gutoraka gereza hanyuma agahubuka akagwa hasi akazahara.

Ngo akaba yarakoreshe urusinga mu kurira ngo ahantu hafite metero zigera kuri 12, nyuma izindi mfungwa bagenzi be bafunganye bakamubona, agahubuka akagwa hasi, ndetse akanazahara, ngo kandi agahohoterwa n’imfungwa bagenzi be. Kandi ngo byabaye nyuma ya saa tatu z’ijoro kandi ko nta mucungagereza wari wemerewe kujya muri iri gororero nyuma ya saa tatu za nijoro.

Hari indi fungwa yitwaga Kayumba Martin nayo yapfuye, gusa uyu uregwa, wari umwe mu bari abayobozi biri gororero nanone yahakanye kugira uruhare mu rupfu rwe.

Yavuze ko Kayumba yavuye hanze, agafata amafaranga agera ku bihumbi cumi na bibiri akayashyira mu gapfunyika, hanyuma akayaseseka mu nda anyujije mu kibuno, hanyuma yagera imbere mu irerero, izindi mfungwa bafunganye bakabona inda yabyimbye, avugako ariyo ntandaro y’u rupfu rwe.

Umucamanza waruri kuburanisha uru rubanza yababajije ku kirego cy’uko bahishaga imirambo y’ababaga bamaze gupfa, bakabuza banyirayo kuyireba mbere yo kuyitwara.

Gusa uwunganira umwe mu baregwa yabihakaniye kure avuga ko ataribyo, kuko nubundi banyirayo babaga bari buyitware, rero ko nta mpamvu bari kubuzwa kuyireba.

Nyuma hakurikiye Kayumba n’abandi bagenzi be

Ubushinjacyaha bwatangiye burega Kayumba Innocent wari ukuriye iri gororero rya Rubavu kugira uruhare mu rupfu rwu witwa Nzeyimanama JMV.

Bwagaragaje ko iyi mfungwa yaje gupfa bigizwemo uruhare nuyu Kayumba hamwe na bamwe mu bayobozi biri gororero.

Hari aho umushinjacyaha yavuze ko Kayumba yatanze itegeko ryo gukubita uyu witwaga Nzeyimanama JMV nyuma yo gufatanwa ikiringiti ngo yari yibye imfungwa mugenzi we, kandi agakubitwa aziritse.

Umushinjacyaha akaba yavuze ko nyakwigendera yakubiswe iminsi itatu mbere yuko apfa.

Umushinjachaya asoje kurega umucamanza yahise asubika iburanisha mbere yuko Kayumba yiregura kuri iki kirego. Urubanza rukazakomeza kuri uyu wa Gatatu.

Twabibutsa ko nubwo aba bayoboraga izi gereza bashinjwa imfu n’iyicarubozo bakoreye imfungwa ariko nta raporo n’imwe u Rwanda rurakora ngo rwemeze ko hari gereza nimwe yakorewemo iyicarubozo mu gihugu mu myaka myinshi itambutse, ni raporo ikorwa n’abahanga batandukanye baturutse mu nzego za leta nka komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, inzego z’umutekano, izirwanya ibyaha na sosiyete sivile ikemerwa kugeza ku rwego mpuzamahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru