Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima cya Nyakigezi barinubira serivisi z’ushinzwe gutanga Shisha Kibondo

Monday 12 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage biganjemo ababyeyi bagana Ikigonderabuzima cya Nyakigezi giherereye mu Murenge wa Rugera w’Akarere ka Nyabihu baravuga ko ushinzwe gutanga ifu ya Shisha Kibondo abasiragiza we akabihakana.

Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo nderabuzima, asanga bashyira mu majwi umukozi ushinzwe imbonezamirire ko ahorera, bakavuga ko abarindagiza ntabahe serivisi agomba kubaha.

Umwe muri abo babyeyi duhaye izina rya Charlotte kubw’umutekani we yagize ati: "Turambiwe gusiragira hano; ejo twaraje social aratwirukana ngo dusubireyo tuzagaruke ejo kandi dufite transfer , ubu umwana wanjye afite 14 kanfi hari umuturanyi yahaye ifu ya shisha kubondo afite 16. Ubwose iki kimenyane murumva twakomeza kucyihanganira? Njye ni ubwa kane ngeze hano."

Yakomeje agira ati: "Ikibazo dufite atwiriza hano ntaduhakinire ngo ntayo aduha cyangwa se arayiduha, arobanura ku butoni, ahora atwuka inabi, icyo twasaba nuko bajya baduha serivisi twemerewe ntabyo kuduhoza mu rungabangabo."

Undi muturage witwa Oliver yagize ati: "Serivisi za hano turazinenga; ubu se ko bahora batwigisha kwita ku bana, ko twageze hano saa 7h00’ ubu bikaba bibaye saa 12h00’ twicaye hano ubu twabuze ibindi dukora mu rugo? Ubu izi ni transfer yadutumye zivuye ku bajyanama b’ubuzima ariko ari mu biro ntabwo arimo kuduha ifu twemerewe igenewe abana bacu. Turasaba ko bajya baduha agaciro bakareka kujya badusuzugura."

Uyu mukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakigezi ushyirwa mu majwi witwa Niyomwungeri Ange Placide yabwiye mamaurwagasabo.rw hari igishobira gutera serivisi mbi ariko akagira icyo nawe asaba abaturage.

Yagize ati: "Mu byukuri kuba umuturage yakwinubira serivisi ahabwa biri mu burenganzira bwe kandi gutanga serivisi ni itegeko, kandi ashobora guhabwa serivisi mbi bitewe n’akazi kenshi tugira agahabwa serivisi bitinze we akumva ko batamwitayeho kandi nabwo aba yasobanuriwe, icyo kibazo cyo guhabwa serivisi mbi ntabwo gihari hano kuri Nyakigezi."

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakigezi Bwana Hirwa Yves yavuze ko bagiye kugenzura kugira ngo bamenye impamvu uyu mukozi ashyirwa mu majwi mu gutanga serivisi mbi ku muturage ndetse ngo baramuganiriza.

Yagize ati: "Turabanza tumenye niba icyo kibazo cyabaye niba aribyo koko, kugira ngo tumenye impamvu ndetse biramutse aribyo n’umukozi yaganirizwa kuko ibyo dukora byose tubikorera umuturage."

Ikigonderabuzima cya Nyakigezi kandi kiratungwa agatoki n’abaturage mu kurangarana abarwayi, ngo usanga batitabwaho uko bikwiye, abaganga usanga bagisyeta ibirenge mu gutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal nawe avuga ko umuturage agomba guhabwa serivisi nziza bityo iki kibazo bagiye kugikurikirana mu buryo bwimbitse.

Yagize ati: "Birumvikana, icyo kibazo cya serivisi itameze neza turibuze kugikurikirana kandi iyo fu ya shisha kibondo bavuga iyo ihari iba igomba guhabwa beneyo, kandi uwo ushinzwe kuyitanga utinza abantu turaza kumenya impamvu kuko iki kibazo ntabwo twari tukizi rwose."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru