Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabugogo umukobwa arakekwaho kwica ateye icyuma mu mutima umusore bararanye

Friday 5 February 2021
    Yasomwe na

Mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali haravugwa urupfu rw’umusore witwa Simpunga Innocent w’imyaka 34 bivugwa ko yishwe na Kwizera francine amuteye icyuma mu gatuza gihinguka mu mutima.

Ni urupfu rwamenyekanye i saa sita z’ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5, mu mudugudu wa Kiruhura muri Nyabugogo nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yabyemereye Mamaurwagasabo.

Yavuze ko uwo mukobwa w’imyaka 27 yafashwe ajyanwa kuri RIB. Abatuye aho uwo mukobwa yari atuye nabo bemereye ubuyobozi bw’umurenge ko ari we wamwishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko bishoboka ko bapfuye amafaranga baratongana bigeza aho umukobwa atera icyuma umusore nk’uko abaturanyi batatu bari bahari babyemereye ubuyobozi bw’umurenge.

Twavuganye na RIB idusezeranya ko igiye kudushakira amakuru yisumbuye kuri urwo rupfu n’icyaruteye n’ikigiye gukurikira mu rwego rw’ubugenzacyaha.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru