Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare-Karangazi:Abarwanashyaka ba PL nibatorwa bijeje abaturage kuzanoza ibyiciro by’ubudehe

Sunday 26 August 2018
    Yasomwe na

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (Parti Liberale) ryatangaje ko niritorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, rizaharanira ko ibyiciro by’ubudehe byasubirwamo buri muturage akajya mu cyiciro akwiriye.

Ibi byatangajwe n’abarwanashyaka baryo mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida depite byabereye mu karere ka Nyagatare na Gatsibo.

Aganira n’ikinyamakuru mwambanews, umuturage wo mu murenge wa Karangazi, avuga ko azatora ishyaka PL kuko yumva bazabafasha gukosorerwa ibyiciro by’ubudehe barimo basanga bitandukanye cyane n’amikoro yabo.

Agira ati”Nkimara kumva imigabo n’imigambi y’ishya PL, numvishe bazadukosorera ibyiciro by’ubudehe, kuko nkubu banshyize mu cyiciro cya 3 kandi nkwiriye kujya mu cyiciro cya 2 ubwo rero nintora PL byanze bikunze bazabikosora”

Donatille Mukabalisa, Umuyobozi wa PL, avuga ko bazaharanira ko ibyiciro by’ubudehe binozwa, abatishoboye bagafashwa uko bikwiye.

Ati “Ibyo ni ibintu tuzakurikirana kugira ngo binozwe neza kurushaho ndetse n’abagenewe za gahunda zigamije kubavana muri bya byiciro, boye kubigumamo mu buryo bw’inyandiko ahubwo babivemo bazamuke bajye no mu bindi byiciro kugira ngo igihugu cyacu cyoye gukomeza gutanga amafaranga yo gufasha ahubwo kirusheho gushyira imbaraga muri gahunda zibafasha kwifasha.”

Ku rutonde rw’abakandida b’iri shyaka rya PL, harimo 80 irimo gushakira imyanya mu nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite.

Amatora y’abadepite ku banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki 2 Nzeli naho ku bari imbere mu gihugu ni tariki 3 Nzeli 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru