Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyagatare: Yafashwe agiye gushaka umugabo nyuma yo gusiga umwana we mu rugo.

Tuesday 3 February 2026
    Yasomwe na

Ni mu mujyi wa Nyagatare ahategerwa abagenzi aho twasanze umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’ubwangavu bivugwa ko yataye umwana we w’umwaka n’igice akaba yari yerekeje Kayonza.

Mu kumubaza icyabimuteye uyu mwana yahamije ko ari ababyeyi be bamushutse ngo ate umwana we.
Yagize ati ‘’ ni umugabo wa mama wa mbwiye ngo ninge kumuta, ambwiraga ko batarera umwana wange ngo ntibamurera bataramubyaye ndetse mbasabye na tike barambwira ngo yaba imfuye ubusa, nge ndasaba umwana wange bakanampa tike nkajyana umwana wange’’

Umubyeyi w’uyu mwana yadutangarije ko uyu mwana yabananiye ndetse ko yataye umwana ngo ajye gushaka undi mugabo kandi bagacyeka ko uwo musore kuko ariwe bahamagaranaga.


MUJAWAYEZU Donatille nyina w’umwana uvugwaho guta umwana yabyaye

Mama w’uyu mwana witwa MUJAWAYEZU Donatille Avuga ko uyu mwana yabananiye kuko ngo yari ataye umwana we ngo ashake undi mugabo yagize ‘’ Umva reka mbabwire uyu mwana niba ashobora kujya iyo za Nyagatare akirirwa akora uburaya ubwo uwo mwana wavuga ko uzamubariza he, ni ukuri niba ari ugushaka kutwegekaho urusyo ubu arimo kubeshya ngo umugabo wange kandi ni uwo musore urimo aramushuka ngo bazabane ubwo ni ndakeka ni nawe bafatanyije bajya guta umwana none arimo aramuhishira abishira ku mugoba wange’’.

Byaje kumenyekana ko uyu mwana watawe yaje kugaragara mu buyobozi gusa ntibyadukundiye ko tubabona. Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yaragiye Kayonza nyina akaba ariwe wamugaruriye munzira ubwo yinjiraga mu modoka.

Fisto Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru