Tuesday . 14 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Nyanza: Umuturage ahangayikishijwe n’imodoka zikoma urutsinga rw’umuriro ruca iwe

Friday 22 August 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Gishike, hari umuturage witwa Mukeshimana Marguerite uvuga ko atewe impungenge n’imodoka zitwara imyaka ku ikusanyirizo, zihora zikoma urutsinga rujyana umuriro mu nzu ye akaba ahorana umutima uhagaze ko umunsi umwe zizaruca bagahira mu nzu.


Umuturage afite impungenge zo imodoka zica munsi y’urutsinga rwe ko zishobora kuzaruca.

Mukeshimana Marguerite ni umukecuru twasanze mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Gishike mu mudugudu wa Rwamushumba, avuga ko ahanyakishijwe n’imodoka nini zinyura mu mahanda zerekeza ku ikunyarizo ry’imyaka riri muri aka gace zihora zikoma urutsinga ruzajyana umuriro mu nzu ye akaba afite impungenge ko umunsi umwe urwo rutsinga ruzacika bagahira mu nzu.


Mukeshimana Marguerite umuturage uvuga ko urutsinga rwe rushobora kuzacika.

Mukeshimana yagize ati”Ikibazo dufite n’icy’urutsinga ureba ruciye bugufi, imodoka ziza zirarusumba zifite uburemere bwinshi, ziraza zikarushikanura".

Uyu mukecuru avuga ko hari umuturanyi we izi imodoka ziherutse gucira urutsinga, kuri ubu uyu mukecuru akaba asaba ko urwo rutsinda rwazamurwa hejuru kuburyo imodoka zitakongera kurugeraho.


Imodoka nini zitwara ibintu zisumba ahari urutsinga.

Ati”urw’abaturanyi izi modoka zararuciye barasakuza ubwo biba ngombwa ko nyine bararumanika, ubwo rero natwe tuba dufite impungenge zuko n’uru rwacu rwacika kuko ruri hasi cyane urabibona. Twe ntitwishoboye turi abasaza n’abakecuru bakaruzamuye bakarurenza imetero z’izo modoka zabo rukajya hejuru bakajya baruca munsi”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Nyanza Habimana Marcel, yabwiye Mamaurwagasabo TV ko bagiye gusuzumana iki kibazo uyu muturage agafashwa.


Umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Ati”Icyo tugiye kumufasha ni ukugerayo tukareba, ntabwo navuga ngo turamufasha iki tutaragerayo, icya mbere ni visite twamara kugerayo tukareba ibishoboka akaba ari byo dukora. Ushobora gusanga wenda rwarigiye hasi tukaba twarwigiza hejuru cyangwa icyo turibwihutire ni ukugera kuri tere”.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru