Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyuma y’amezi ya modoka ya Miss Muheto Divine yamugezeho

Friday 15 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Nyuma y’amezi ane arengaho iminsi, Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yashyikirijwe imodoka yari yaremerewe nk’igihembo gikuru ku wegukanye iri kamba ry’ubwiza.

Nubwo yategereje iyi modoka igihe kitari gito kuko hashize amezi atari make yegukanye iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Gusa ngo nubwo imodoka yatanzwe ibindi bihembo byo ntibiratangwa ngo baracyarimo gukemura ibibazo byabaye muri irir rushanwa uyu mwaka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yayishyikirijwe n’Inteko y’Umuco cyane ko ari yo ifite inshingano ibyo gukurikirana imigendekere y’iri rushanwa nyuma y’aho ryamburiwe Rwanda Inspiration Back Up.

Ni imodoka yatanzwe na Hyundai, icyakora yatinze gushyikirizwa uyu mukobwa bitewe n’ibibazo byari bimaze igihe bivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Uretse iyi modoka yatanzwe, ibindi bihembo uyu mukobwa yagenewe kimwe n’ibyagenewe abandi begukanye amakamba ntabwo haramenyekana igihe bizatangirwa nubwo Inteko y’Umuco yo idahwema kuvuga ko bari gukemura ibibazo byose iri rushanwa ryari rifite.

Imitangire y’ibihembo by’abegukanye amakamba muri Miss Rwanda 2022 yajemo urujijo, guhera ubwo Ishimwe Dieudonné ukuriye itsinda ryateguraga iri rushanwa yari amaze gufungwa ashinjwa guhohotera abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kwamburwa irushanwa ndetse Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up agatabwa muri yombi, irushanwa ryahawe Inteko y’Umuco inasabwa gukurikirana ibikorwa byose byaryo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru