Umugore ufite uburebure buruta ubw’abandi ku Isi yahuye na mugenzi we w’umugore nawe ufite ubugufi bukabije nawe ku Isi, baganira ku duhigo bihariye kurusha abandi kuri uyu mugabane.
Umuhuro wa Rumeysa Gelgi wa metero 2.16 z’ubutebure wo muri Turkey na Jyoti Amge wa santimetero 62.8 wo mu Buhinde wabereye i Londre mu Bwongereza, basangira icyayi cya kumanywa, aho bishimiraga ibyo buri umwe afite bitandukanye n’iby’undi mu duhigo tw’Isi.
Umuremure afite imyaka 27 mu gihe umugufi afite imyaka 30.
Bombi kandi bafite ibyo bazwiho bakira neza, kuko Rumeysa asanzwe ari umushakashatsi akanakora akora porogaramu za mudasobwa muri Turkey mu gihe Amge asanzwe ari kimenyabose mu gukina filme mu Buhinde zisetsa abantu.
Gasongo Rumysa yitoye amanura ijwi abwira abwira Amge ati: "Uri mwiza cyane!" Undi nawe asunika ijwi ati: "Urakoze-Nawe nuko", maze umunezero wabo utangira ubwo.
Isoko: Washington Post
Inkuru ya Jennipher Hassan yashyizwe mu kinyarwanda na Samuel Mutungirehe





















