Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’Umuraperi Earl Simmons wamenyekanye mu muziki nka DMX, ko ari mu bitari i New York arembejwe no kwihata ibiyobyabwenge byinshi umutima ugahagarara akagwa mu kinya, kizwi nka Koma, none amaze guhitanwa nabyo.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byanditse ko DMX yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi bw’umutima.
DMX wari ufite imyaka 50 y’amavuko, kuva ku wa 2 Mata 2021, yari arwariye mu bitaro indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we.
Los Angeles Times yatangaje ko DMX yari arwariye mu bitaro bya White Plains.
Uwo mu muryango we watanze amakuru yagize ati “Tubabajwe cyane no gutangaza ko uyu munsi, uwo twakundaga, DMX, yitabye Imana muri White Plains Hospital aho yari arwariye, abo mu muryango we bari bamuri iruhande.”
Yakomeje agira ati “Earl yari indwanyi yarwanye kugeza ku iherezo. Yakunze umuryango we n’umutima we wose kandi twishimira ibihe byiza twagiranye na we.”
DMX yari umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1990 na 2000. Buri album ye muri eshanu yakoze muri iyo myaka yagize iza ku mwanya wa mbere w’izikunzwe [Billboard album Chart].
Album yakoze zakanyujijeho zirimo It’s Dark and Hell Is Hot, Flesh of My Flesh, Blood of My Blood n’izindi.
DMX kandi yari umukinnyi wa filime akaba yarakinnye izitandukanye zirimo iyitwa Belly, Romeo Must Die, Exit Wounds n’izindi zagiye zimenyekana cyane.
DMX wari warashakanye na Teshera Simmons mu 1999, babyaranye abana bane (Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean).
We n’umugore we batangaje mu 2010 ko batandukanye ariko bakajya bumvikana mu itangazamakuru ko ubucuti bwabo ntaho bwagiye n’ubwo batakibana nk’umugore n’umugabo.
Umwana wa Gatanu wa DMX yamubyaranye n’umugore wari inshuti ye witwa Desiree Lindstorm mu 2016.

















