Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyuma yuko al-Qaeda ishyizeho igihembo cya Miliyoni 100 zo kuzamwica, Lars yaguye mu mpanuka ntawugitsindiye

Monday 4 October 2021
    Yasomwe na

Raoul Nshungu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2021 nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Lars Vilks, Umunya-Suede wigeze gushyirirwaho akayabo k’ibihumbi 100 by’Amadolari y’Amerika, asaga miliyoni 100 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda, nk’igihembo cy’uzamwica nyuma y’uko ashushanyije isura Muhamad ufatwa nk’Intumwa y’Imana mu idini ya Islam.

Bivugwa ko uyu mukambwe wari ufite imyaka 75 yari kumwe n’abapolisi 2 baguye mu mpanuka y’ikamyo yagoganye n’imodoka ya polisi dore ko yari amaze igihe arindwa bikomeye n’igipolisi cya Suede.

Nkuko BBC ibitangaza polisi y’iki gihugu ntiremeza koko niba iyi mpanuka yaba ifite aho ihuriye n’ihigwa ry’uyu mugabo.

Mu mwaka wa 2007 nibwo uyu muhanga mu byo gushushanya yashushanyije intumwa y’Imana Muhamad mu ishusho y’imbwa bikarakaza cyane abayisilamu ku rwego rwo hejeru, ubusanzwe ibi byafatwa nk’igitutsi ku idini ya Isilamu.

Mu bihe byagiye bitandukanye Lars Vilks yagiye asimbuka impfu zitandukanye byavugwaga ko ari we wabaga agambiriwe, nkaho mu mwaka 2015 mu Murwa Mukuru wa Suwede habayeho kurasa ubwo yari mu kiganiro ku byo gutanga ibitekerezo.

Si ubwa mbere bivugwa ko umuntu yazize gutesha agaciro Intumwa y’Imana Muhamad ,dore ko tariki ya 7 Gashyantare 2015 abantu bitwaje intwaro binjiye mu biro by’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Charlie hebdo cyandikaga inkuru zisekeje mu buryo bushushanyije bakica abagera kuri 12 abandi 11 bagakomereka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru