Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

PEREZIDA MUSEVENI WA UGANDA YEMEREWE KWIYAMAMAZA NA NYUMA Y’IMYAKA 75 Y’AMAVUKO

Friday 19 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba perezida.

Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.
Ku munsi w’ejo ku wa kane, abacamanza bane batoye bashyigikira umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rw’itegekonshinga ujyanye no guhindura itegekonshinga, mu gihe batatu batoye banga uwo mwanzuro.

Mu mwaka wa 2005, manda ebyiri ntarengwa kuri perezida zakuweho, byo kwemerera Bwana Museveni kongera kwiyamamaza. Nuko atsindira manda ya gatanu mu matora yo mu mwaka wa 2016.

Abanenga Bwana Museveni wageze ku butegetsi mu mwaka wa 1986, bavuga ko iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kimufunguriye urubuga rwo kuba yaba perezida ubuzima bwe bwose.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru