Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

PEREZIDA PAUL KAGAME NA MADAMU WE N’ABANYACYUBAHIRO BITABIRIYE “WALK TO REMEMBER”

Monday 8 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye baraye bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo “walk to remember” n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro ndetse bitabiriye n’ijoro ryo kwibuka.

Nyuma yo kuvuga ijambo ritangiza cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame n’amadamu we ndetse n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, ku Kimihurura, rugera kuri stade Amahoro ahakomereje ijoro ryo kwibuka.

Mu bashyitsi bitabiriye uru rugendo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Uru rugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rwatangiye ahagana saa kumi bagana kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka. Ni imihango yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 biganjemo urubyiruko.

Nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka “Walk to remember”,imihango yo kwibuka yakomereje muri stade Amahoro, aho nyakubahwa perezida wa Repubulika n’aba banyacyubahiro bacanye urumuri rw’icyizere ndetse hatangwa ibiganiro bitandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru