Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Papa yemeye ko hari ababikira bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana

Wednesday 6 February 2019
    Yasomwe na

Papa Fransisko yemeje ko hari abihaye Imana bahohoteye ababikira bakanabagira ibikoresho byabo mu kubasambanya.

Avuga y’uko aricyo cyatumye uwo yasimbuye, Papa Benedigito wa 16, byabaye ngombwa ko akinga ikigo cyose cy’ababikira barimo bahohoterwa n’abapadiri.

Bubaye ubwa mbere Papa Fransisko yemera ayo mabi akorerwa ababikira. Avuga ati birarabaje kubona iyo ngeso ikomeza mu gihe kiliziya yarimo igerageza kuyirwanya.

Papa Fransisko yatangaje ibi imbere y’abanyamakuru mu gihe yari mu rugendo mu karere ka Aziya y’uburasirazuba. Yaremeye ko hari abapadiri n’abasenyeri bahohoteye ababikira, ati turabizi kandi turimo turabikurikirana.

Yagize ati: "Papa Benedigito yahamije adashidikanya ko agiye gukinga ikigo cy’ababikira kandi cyari gikomeye, kubera ingeso y’ihohoterwa ry’abatagarugori , kugera aho ababikira bagirwa ibikoresho by’ubusambanyi n’abihaye Imana .

Alessandro Gisotti ushinzwe gutangaza amakuru i Vatikani yatangaje ko icyo kigo cyari icyo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mu minsi mike ishize, ikinyamakuru cy’abategarugori i Vatikani cyitwa Women Church World kimaganye iryo hohoterwa, kinamenyesha ko hariho n’ababikira bategetswe gukuramo inda batewe n’abapadiri, mu gihe tuzi ko gukuramo inda bitemewe muri katolika.

Mu minsi mike ishize, ikinyamakuru cy’abategarugori i Vatikani cyitwa Women Church World kimaganye iryo hohoterwa, kinamenyesha ko hariho n’ababikira bategetswe gukuramo inda batewe n’abapadiri, mu gihe tuzi ko gukuramo inda bitemewe muri katolika.

Ibyo bibaye nyuma y’uko mu bihugu bimwe na bimwe hagaragaye abapadiri ba kiliziya Katolika bashinjwa gufata kungufu abana b’abahungu, abasenyeri nabo bagashinjwa kubakingira ikibaba. Aho ni mu bihugu nk’Ububirigi, Ireland, Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudagi, Ubutaliyani, Ubuholande, Autriche, Ubuswisi, Malte, hamwe na Espanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru