Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Pasiporo zitari iz’Ikoranabuhanga zigiye guta agaciro

Monday 21 February 2022
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko impapuro z’inzira zakozwe mbere y’italiki ya 27, Kamena, 2019 zigiye gukurwaho, abazifite bakaba basabwa gushaka izigezweho zikoresha ikoranabuhanga zitwa "e-passports".

Uru rwego rwavuze ko izo pasiporo zizaba zitacyemewe gukoreshwa mu Rwanda guhera taliki 28, Kamena, 2022.

Itangazo ryagize riti: “Turashishikariza abantu bafite impapuro z’inzira zakozwe taliki 27, Kamena, 2019 ko bagomba kuba bashatse izindi zigezweho kuko taliki 28, Kamena, 2022 izo bafite zizaba zitacyemewe.”

Impapuro z’inzira zigezweho mu Rwanda zikoranye ikorabuhanga ritemerera abazihimba kubikora kandi rikagora n’abajura bakoresha ikoranabuhanga ngo bamenye kandi bakoreshe umwirondoro w’abandi mu nyungu zabo.

Zikoranye akuma gato cyane ( microship) gakumira ko hari uwashobora kwinjira mu cyumba (cy’ikoranabuhanga) twavuga ko kiba kibitse amakuru ari muri urwo rupapuro.

Ubusanzwe passports zo mu Rwanda ziba mu byiciro bitandukanye.

Hari igenewe abana ni ukuvuga abatarageza imyaka 18 y’ubukure, ikaba imara igihe cy’imyaka ibiri ikagurwa Frw 25.000.

Indi ‘passport’ yisumbuyeho ni imara imyaka itanu ikaba igura Frw 75.000.

Hakurikiraho igura Frw 100.000 imara imyaka 10.

Izindi zihariye ni ihabwa abantu ngo bayikoreshe mu kazi kihariye ikamara imyaka itanu.

Yo igura Frw 15.000 mu gihe hari indi igenewe abakora muri za Ambasade mu kazi kihariye yitwa ‘diplomatic passport’ igura Frw 50.000.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru