Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Goma imikwabu yari imaze imyaka 2 yakuweho

Thursday 29 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima, yafashe umwanzuro wo gukuraho imikwabu yari imaze hafi imyaka 2 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mikwabu yari yashyizweho n’Ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye intara za Kivu zombi na Ituri hagamijwe kugabanya urujya n’uruza mu mijyi itandukanye y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mikwabu yatangiraga saa Tatu z’Ijoro (21H00) aho nta bikorwa by’ubucuruzi cyabaga cyemerewe kuba kigifunguye imiryango cyangwa ingendo zizenguruka umujyi zari zemewe.

Iki cyemezo cyishimiwe bikomeye n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, bemeza ko n’ubundi iyi mikwabu ntacyo yari imaze mu bice yakorerwagamo.

Umuyobozi wa w’Ishyirahamwe Generation Pasitive, Faustin Baraka Nzangande avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Guverineri gishimishije.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’imyigaragambyo bari bateguye bigomba bigomba kuba bihagaze hakabanza kurebwa uko abana bo mu bice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru basubira ku mashuri.

Cyakora akomeza avuga ko n’ubwo imyigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivili yahagaritswe,bazakomeza gusaba ingabo z’Igihugu kwirukana mu mujyi wa Bunagana umutwe wa M23 uhamaze amezi arenga atatu.

Imikwabu yo mu masaha y’ijoro, yatangiye kuva muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yashyiraga intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe.

Iki gihe, izi ntara zahawe kuyoborwa n’abasirikare, aho Kivu y’Amajyaruguru yahawe Lt Gen Ndima Constant Kongba naho Ituri igahabwa Lt Gen Kanshama Luboya Johnny.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru