Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Canon Dr. Antoine Rutayisire, yikomye inkumi ziza mu nzu y’Imana zifite umugambi yo kugusha intama z’Imana, aho yeruye ko barambiwe kureba pornographie mu rusengero kubera imyambarire idahwitse y’inkumi zimwe na zimwe.
Yabitangaje ku cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022 ubwo yasabaga abakobwa cyane cyane abitegura kubaka imiryango, kwitwararika ku myambarire isigaye ibaranga muri ibi bihe.
Uyu mushumba yarimo yigishaga by’umwihariko abageni bagiye gushyingirwa n’abandi bitegura kurushinga.
Rev Past Rutayisire yavuze ko abageni n’abandi bitegura kurushinga bakwiye kurangwa n’imyitwarire irimo kubahiriza igihe no kwitwararika ku myambarire, bakambara bikwije.
Ati “Abakristo murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano! Turambiwe kureba Pornographie mu rusengero.”
Yakomeje agira ati “Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu […] wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.”
Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by’umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.
Ati “Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y’ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise? Ikanzu y’ubukwe ibe ifunze hejuru.”
Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w’Imana uri kuganira n’abakirisitu, ati “Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.”
Uyu Mukozi w’Imana yavuze ko ibintu bikwiriye guhinduka ‘guhera uyu munsi’, aho umukobwa uzajya wemererwa gusezerana, ari uwambaye ikanzu isatuye kugera hejuru y’amavi, mu gihe yaba yahisemo kwambara ikanzu imeze gutyo.
Ati “Ntabwo nanze ko muzisatura, ariko nimuzisature mugarukirize hejuru y’amavi. Muri iyi minsi twabisabwe n’ababyeyi bamwe na bamwe.”
Yakomeje agira ati “Ese ubundi babikundira iki ibintu birebire? Yasatuye yagejeje aho itako ritereye, yatera intambwe ugasanga ararwana [no kurihisha]…noneho mukongeraho na bamwe batakigira icyo bambariramo.”
Ibitangazamakuru byanditse ko uyu mwigisha yavuze ko umugeni uzajya aza aherekejwe n’abakobwa basatuye bagejeje hejuru bakarenza amavi, bazajya basubizwa inyuma ntibemererwe kwinjira mu rusengero.
Yaboneyeho gutangaza ko hagiye kujyaho amabwiriza y’imyambarire ikwiye ku bageni abibutsa agira ati "Erega amaso yacu yabonye yabonye byinshi!"




















