Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Paul Rusesabagina mu bafunzwe bakingiwe COVID-19 mbere

Tuesday 9 March 2021
    Yasomwe na

Muri gahunda igihugu kihaye yo gukingira abaturage Covid-19 bahereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi, no muri gereza ya Mageragere mu bo batangiriyeho gukingira barimo Paul Rusesabagina uherutse kwihakana Ubunyarwanda.

Urwego rw’igihugu rw’amagereza RCS rwatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima batangiye gukingira covid-19 bahereye kuri gereza ya Mageragere, ari naho Rusesabagina afungiye mu gihe akiri kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza (RCS) CG George RWIGAMBA yavuze ko Ashima kuba ubuyobozi bw’igihugu butaribagiwe n’abagororwa.

Ati “Turashima ubuyobozi bw’igihugu gushyira imbere ubuzima ku Banyarwanda bose muri gahunda yo gukingira hatabayemo kwibagirwa abari muri Gereza.”

Kubera ibyishimo no gutangazwa ko abari muri gereza nabo igihugu kibashyira mu b’ibanze bagomba gukingirwa, hari umwe mu bafunze wahawe urukingo agaragaza amarangamutima ye agira ati "Benshi muri twe tworetse igihugu, dusiga umubare munini w’imfubyi n’abapfakazi mu Rwagasabo. Leta y’u Rwanda ntiyatugize ibicibwa n’ikimenyimenyi turi mu ba mbere bakingiwe COVID19 muri uru Rwanda twahemukiye. Imana ihe Umugisha uru Rwanda."

Twabibutsa konuyu Rusesabagina akurikiranyweho n’inkiko z’u Rwanda ibyaha bitandukanye birimo ik’iterabwoba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru