Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye Rusesabagina Paul igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Rusesabagina mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka yikuye mu iburanisha bigeze mu mizi y’urubanza, avuga ko abona nta butabera azahabwa muri urwo rubanza. Ibyo ariko ntibyahagaritse iburanisha kuko umuburanyi abyemererwe n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.
Umucamanza yagize ati “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byaozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”
Urukiko rwavuze ko nubwo rwashoboraga kujya munsi, kuba ataritabiriye iburanisha ngo yiregure, rutajya munsi y’ibyo bihano.
Urukiko rwasanze Nsabimana Callixte alias Sankara ahamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.
Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, ku buryo yagombaga guhanishwa igihano kiruta ibindi.
Umucamanza Beatrice Mukamurenzi yagize ati “Urukiko rusanga Nsabimana Sankara yagombye guhanishwa igiufngo cy’imyaka 25 kuko ari cyo gihano giteganyirijwe icyaha gikomeye cyagombye kwiyongeraho ibihano biteganyirijwe ibindi byaha yahamijwe, ariko kubera koicyaha cyogukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyateje urupfu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 37 y’itegeko no 46/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, dusanga yagombye guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.”
Gusa yavuze ko urukiko rusanga nubwo Nsabimana yakoze ibikorwa byateye urupfu, kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, yagabanyirizwa ibihano kubera izo mpamvu nyoroshyacyaha.
Yakomeje ati “Urukiko rurasanga Nsabimana Callixte alias Sankara yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.”



















