Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Biden yerekeje mu Burayi kugarura umubano wazahajwe na Trump

Wednesday 9 June 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatatu yerekeje mu Burayi mu ruzinduko rwo kujya kuzahura umubano n’ibihugu byaho wari warazahajwe n’uwo yasimbuye Donald Trump mu myaka ine yamaze ayoboye Amerika.

Ni uruzinduko atangirira mu Bwongereza ari naho hazabera inama y’iminsi itatu guhera ku wa 11 Kamena2021, izahuza y’ibihugu birindwi bikize ku isi, bizwi nka G7, igamije gufatirwamo ingamba zo guhangana n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 kiri gutera isi kugira ngo bategure ahazaza heza hazabasha guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuzagwira isi.

Uru ni rwo ruzinduko rwa Mbere Perezida Biden akoreye hanze y’igihugu cye kuva yajya ku buyobozi muri Mutarama 2021.

Uruzinduko rwa Bwana Biden na Madamu we ruzamara i minsi igera ku munani rukazibanda cyane ku kubaka umubano n’ibihubu bihuriye ku nyanja ya Atlantic cyane cyane no kongera kuzahura umubano n’Uburusiya.

Ibiro by’Abongereza Reuters duikesha iyi nkuru byavuze ko uruzinduko rwe rugaragaza inyota afite y’abademokarate mu bushobozi bwo kubasha kunagura umubano mpuzamahanga cyane ku bihugu by’ibicuti bya Amerika byari byaramazr kurebana ay’ingwe kubera imiyoborere n’ibyemezo bya Trump byavangavanze ubuhahirane n’ubucuruzi mpuzamahanga

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru