Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Faye yasheshe inteko inshinga Amategeko

Friday 13 September 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yatangaje ko yasheshe Inteko Inshinga Amategeko kubera ko abari bayigize batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Ni icyemezo yatangarije kuri television y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024.

Perezida Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko ivuyeho azaba ku wa 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Mu ijambo rye yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Sénégal yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije abaturage b’igihugu.

Yagize ati: “Nsheshe inteko ishinga amategeko kugira ngo nzageze ku baturage impinduka zifatika natanze isezerano ryo gutanga”.

Izo mpinduka Perezida Faye yifuza zirimo guhashya ruswa, gusa mu mezi atandatu ashize zagiye zihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko none akaba asa n’ugiye kubivugutira umuti.

Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu (3) 2024, akubutse muri Gereza, asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru