Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko hari Igihe u Rwanda rwigeze kwandikira ibaruwa Leta zunze ubumwe za America rusaba agahenge mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibaruwa yavuze ko yayanditse mu mwaka wa 2015, ubutegetsi bwa America abusaba ko indi minsi y’umwaka bwazajya buvuga ibyo u Rwanda rudakora neza ariko byagera ku italiki 07, Mata, buri kwezi bagaha abanyarwanda agahenge ahubwo bakifatanya nabo mu kwibuka, ariko nabyo bakabikora ku bushake.
Yasubiza ikibazo cy’icyo avuga ko nyito Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yavuze mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07, Mata, 2024 ubwo yavugaga ko Amerika yifatanyije n’ababuze ababo barimo Abatwa , Abahutu n’Abatutsi.
Ni imvugo yamaganywe na benshi kubera ko ihabanye n’inyito Umuryango w’Abibumbye wemeye y’uko ari Jenoside yakotwe Abatutsi mu Rwanda atari ikindi icyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Nasabye ko bandikira Amerika ubutumwa bw’uko idufashije yaduha agahenge kuri uyu munsi wo kwibuka buri taliki 07, Mata mu gihe twibuka abacu, wenda indi minsi bakaba batuvugaho ibyo bashaka, bumva ko tudakora neza”.
Icyo gihe ngo Amerika yari yasohoye ubutumwa burimo kwifatanya n’Abanyarwanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 ariko ubwo butumwa bukaba bwari burimo n’ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.





















