Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana

Thursday 27 June 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.

Ni uruzinduko agiye kugira nyuma yo gusoza urundi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Madagascar, aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho bazamurikirwa imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu. Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018.

Botswana yakomeje iti “Uru ruzinduko ni n’umwanya w’aba bakuru b’ibihugu ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zireba ibihugu byombi, akarere no ku rwego mpuzamahanga.”

Ibi bihugu byombi bisanganywe umubano umeze neza, aho mu nzego z’ubufatanye zihari harimo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame azashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, General Cooperation Agreement (GCA), akubiyemo ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe ubutwererane mu nzego zirimo ubufatanye hagati ya za guverinoma, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, itumanaho, umuco n’uburezi, ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi, itangazamakuru n’itumanaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru