By Imfurayabo Pierre
Mu nama yahuje perezida wa repuburika y’urwanda Paul KAGAME n’abaminisitiri yiga kubibazo bitandukanye bigiye byugarije igihugu muri rusange.
Nyakubahwa Paul KAGAME Yahaye imbabazi umugore umwe (1) n’abakobwa mirongo itanu (50) bari bafunzwe bazira gukura inda.
Dore imyanzuro yafashe ubwo habaga inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi 2020
Kuri iyi paji niho hagaragara igika cyemeza ko perezida kagame yahaye imbabazi abafungiwe gukuramo inda
Nkuko amategeko abiteganya Ibi ni ibikubiye mu itegeko ngenga ryo kuwa 16 kamena 2012 mu cyika cya 5 bivuga mu buryo burambuye ibihano byo Gukuramo inda ndetse n’uwo amategeko yemerera gukuramo inda n’inzira binyuzwamo.
Ingingo ya 162: Kwikuramo inda
Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.
Ingingo ya 163: Gukuramo umugore inda
Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyirubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15 .
Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5.
Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku mwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 164: Gukuramo inda bikavamo
urupfu
Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka makumyabiri 20 niba umugore yaremeye gukuramo inda, cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni ebyiri , niba umugore atigeze abyemera.
Ni ryari gukuramo Inda Byemerwa n’amategeko?
Ingingo ya 165: Ukutaryozwa icyaha cyo
gukuramo inda
Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira:
1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu;
2° kuba yarashyingiwe ku ngufu;
3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2
°
n’aka 3° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n’ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.
Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa.



















