Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame yashumbushije umugabo uherutse kurasirwa inka na FDLR

Monday 30 August 2021
    Yasomwe na

Mu karere ka Rubavu haherutse kurasirwa inka eshanu imwe igapfa z’umugabo witwa Twagirayezu Jean de Dieu, bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uba muri Repubuliak Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, nibwo uyu muturage utuye Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, yashumbushijwe izindi nka na Perezida Kagame Paul mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumuremamo ikizere.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame yabwiye abaturage ko FDLR nta mbaraga igifite, usibye kuza kurasa inka n’ubwo nabyo bibabaje kuko inka ari itungo rikomeye mu muco nyarwanda, ikaba ari yo mpamvu yashumbushijwe izindi n’umukuru w’igihugu.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu, ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru