Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Harabarurwa abagera ku 3000 baguye mu mirwano yo gufata Goma

Wednesday 5 February 2025
    Yasomwe na

Imirwano iherutse kubera i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, DRC, kuwa 26 Mutarama 2025 birabarurwa ko yaguyemo abagera ku 3000.

Ni imirwano yari ku rwego rwo hejuru, cyane ko yagize ingaruka no ku Banyarwanda kuko yatey eimfu z’abagera kuri 15.

Tariki ya 4 Gashyantare, Umuryango w’Abibumbye watanze imibare y’agateganyo ingana n’abantu ibihumbi bitatu (3000) ko ari bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mirwano yo gufata Goma.

Umunyamakuru wa RFI wazengurutse ibice bitandukanye bya Goma aravuga ko imirambo irimoo kugaragara henshi nko mu Kivu, ku mihanda imwe n’imwe.

Umuyobozi wungirije umuryango OCHA muri RDC ufite icyicaro i Goma, Bounena Sidi Mohamed yagize ati: "Nibura imibiri 200 niyo yabashije gushyingurwa n’abaturage kandi ugendeye ku mibare ya OMS imaze gusohoka uyu munsi, hari imibiri 900 ikiri mu buruhukiro bw’imirambo bw’ibitaro bitandukanye bya Goma. indi mibiri irimo gushengukira aho yasigaye mu bice bitandukanye bya zone za Goma cyane cyane ku kibuga cy’indege no muri gereza ya Goma."

Iyo mirambo imwe itarashyingurwa irimo gutuma abatanga ubufasha muri Goma bavuga ko hari ubwoba ko hashobora kuzamuka icyorezo isaha ku isaha.

Uyu muyoboziyakomeje abwira FRI ko kgeza ubu hasigaye imfuka 500 yo gutwaramo imirambo, muri yo 100 ni ijyamo abantu bakuru naho 400 isigaye ari iyo kujyamo imirambo y’abantu bakuru.

Nubwo bimeze gutyo ariko ubuyobozi bwa M23 nabwo bufite Goma bwatangiye gukoresha umuganda ku batuye Goma ngo harebwe uko hagira isuku, cyane cyane mu bice byiganjemo imirwano cyane mu gihe cyo gufata Goma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru