Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Perezida Félix Anthoine Tshisekedi wa DRCongo, yageze Entebbe muri Uganda aho yagiye guhura na mugenzi we Museveni, mu ruzinduko rw’akazi mu masaha make.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bombi baza kuganira ku bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Uruzinduko rwa Tshisekedi ruteganyijwe kumara amasaha atageze ku munsi i Kampala muri Uganda Amafoto ya Perezidanse ya DRCONGO yaherekeje ubutumwa bwayo, agaragaza abakuru b’ibihugu byombi baganira mu biro bya Museveni, nyuma yo (…)
Nyuma y’ukukwabu wo gufunga insengero zitujuje ibyasabwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ngo zibone gukorerwamo amateraniro, kuri ubu rwatangaje ko insengero 44 zimaze gufungurirwa mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe.
RGB yavuze ko uko insengero zizajya zuzuza ibisabwa zizakomeza gufungurirwa.
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibizakorwa mu (…)
Bamwe mu baturage bakorera ubucuruzi butandukanya mu Karere ka Rubavu, barinubira kujyanwa gufungirwa mu nzererezi ngo nuko babuze EBM, aho babibonamo akarengane.
Mu karere ka Rubavu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro bwatangaje ko bwafatiye ingamba abacuruzi badatanga fagitire za EBM, ngo nyuma y’umuco wagaragaye wo kwirirwa bafunze mu gihe hari igenzura, ku mikoreshereze yazo.
Zimwe mu ngamba zafatiwe abacuruzi ngo batitabira gukoresha EBM, bigatuma bamwe bafata (…)
Mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa, yahuje abayobozi mu byiciro bitandukanye yabereye mu karere ka Burera, abatuye aka karere biyemeje guhangana n’abantu bakibiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Hari mu nama y’iri huriro yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Indangagaciro na kirazira, Isôoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda".
Muri ibi biganiro babanje kugaruka ku ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda ndetse bongera kugaruka ku cyahembereye amacakubiri yasenye ubumwe (…)
Nkuko umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ahora abisaba abayobozi kuticara mu biro birengagije kujya kwegera abaturage ngo babakemurire ibibazo, kuri ubu komite nyobozi yose y’Akarere ka Musanze n’abandi bayobozi batandukanye n’inzego z’umutekano batangiye kumanuka mu mirenge igize akarere, bakemura ibibazo bibabangamiye.
Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 22 Ukwakira 2024 aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kujya kwegera abaturage biri mu nshingano zabo ndetse ngo ibibazo 80% bavayo bikemutse, (…)
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa, barinubira ko abarimo gukora umuhanda wa kaburimbo bayobora imiferege y’amazi mu myaka yabo ikaba irimo gutwarwa n’isuri bigaca n’amatiyo y’amazi begerejwe.
Aba baturage babwiye Mamaurwagasabo ko bafite impungenge ko ibi bishobora kubateza inzara hamwe no kubura amazi.
Umuhanda uri gukorwa mu kagari ka Murambi uturuka mu isanteri ya Nkomero, aho wahujwe ukaba umwe ukomeza mu murenge wa Boneza, hose mu karere ka Rutsiro. (…)
Hirya no hino mu karere ka Musanze hari abana usanga barataye inshuri bibereye mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no gucuruza ibisheke abandi nta gifatika barimo.
Iyo ubabajije bavuga ko biterwa na bamwe mu babyeyi babo basigaye bihunza inshingano zo kurera, abandi ukumva biterwa n’amakimbirane aba mu miryango.
Bamwe mu babyeyi baganiye na Mamaurwagasabo.rw batunze agatoki bagenzi babo ngo bumva ko leta ariyo igomba kurera abana nyamara ngo hagakwiye kubamo ubufatanye.
Kampire (…)
Mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri hasezerewe abahoze mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi bagera kuri 61 barimo n’abo mu miryango yabo.
Ni umuhango utegurwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikaremu.
Bamwe mu basezerewe kuri iyi nshuro ya 72 bagaragaza ko biteguye gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu ndetse bakanashishikariza bagenzi babo (…)
Umusaza witwa Karekezi Burigo ufite imyaka 71, utuye mu mudugu wa Musumba, mu kagari ka Kanyove mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, avuga ko amaze imyaka itatu (3), asiragira ku ngurane y’imitungo ye yangijwe n’ibikorwa bya Rwanda Energy Group (REG) none yarahebye.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, Karekezi yavuze ko imitungo ye irimo inzu n’ubutaka byakoreshejwe mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi muri kano karere, ariko ngo ntabwo yari yishyurwa ahubwo yakomeje (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko ikibazo cy’urugomo rwo "guterwa kaci" bakamburwa utwabo n’abajura bitwaje intwaro gakondo cyongeye gukaza umurego.
Iyo uganiye n’abaturage ba Musanze, cyane abo mu bice bya Ines Ruhengeri, Rusagara, Younde, Nyarubande, Gashangiro, Nyamagumba, Muri Susa n’ahandi wumva bataka ikibazo cyo guterwa kaci , akaba ariho bahera basaba inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu gushyira ingufu kuri iki kibazo.
Aba baturage baravuga (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















