Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Umuturage witwa Bihoyiki Jean Damascene bakunze gutazira "Mwisilamu" utuye mu kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko w’Akarere ka Musanze yahanze umuhanda ureshya na km 10 arasaba ko ubuyobozi bwamwunganira bukamutera ingabo mu bitugu agakoneza kuba nyabagendwa.
Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw, uyu musore w’imyaka 30 yavuze ko yatekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda igihugu ndetse ngo bamwe mu baturage bamwitaga umusazi.
Ati: "Natekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda (…)
Bamwe mu baturage bo mu kagari Kabuga, mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro baratabaza nyuma yaho amavomo bari basanganywe amaze imyaka irenga itanu yarapfuye bikaba bituma bakoresha amazi y’ibiroha bakura mu migezi itemba.
Bemeza ko ayo mazi banywa, bakanayatekesha abatera ingaruka zirimo no kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, bakaba basaba ko bakwegerezwa amazi meza.
Umwe muri bano baturage, agaragaza iki kibazo ko ubuyobozi bukizi, gusa ngo ntacyo buragikiraho.
Yagize ati: (…)
Abanyarwanda bashyiriweho urubuga rwo kureberaho amakuru y’ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka bikazanafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye ya 2050 nta nkomyi.
Ni urubuga rwahawe izina rya "Amakuru ku butaka", rukorera ku murongo wa YouTube, inzobere mu by’ubutaka n’imicungire y’ibishushanyombonera Geo planning company ldt banyuzaho ibiganiro bisobanurwa buri kimwe ku makuru ku butaka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2024 nibwo hatangizwaga igikorwa cyo kumenyekanisha uru (…)
Minisuteri y’Ubuzima imaze gutangaza andi makuru ko abantu batandatu ari bo bamaze guhitanwa na Virusi ya Marburg mu Rwanda.
Ni nyuma y’umunsi umwe, tariki ya 28 Nzeri 2024, iyi Minisiteri itangaje ko mu Rwanda habonetse icyorezo cya Marburg giterwa n’umururi mwinshi, kikaba kimaze guhitana abantu 6.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abanduye bose ari 26, abakirimo kuvurwa bakaba ari 20. Igikorwa cyo gushakisha no gupima abahuye n’abarwayi nacyo kikaba gikomeje.
Abo (…)
Bamwe mu borozi b’ingurube bo mu turere twa Gakenke na Musanze, by’umwihariko abakorana n’umushinga witwa "Orora wihaze", baravuga ko intanga zisigaye zibageraho mu buryo bwihuse batabanje gusiragira bajya gushaka imfizi.
Ibi babivuze ubwo umushinga Orora wihaze wari mu imurikabikorwa mu karere ka Gakenke, baganira n’aborozi batandukanye bo muri ntara y’Amajyaruguru ku nsanganyamatsiko igira iti "Kuzamura imirire iboneye binyuze mu kunoza amasoko n’imirire y’ibikomoka ku matungo." (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Amakuru y’iki cyorezo yaraye azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka WhatsApp, bamwe bavuga ko hari n’abo iki cyorezo cyaba cyahitanye bikavugwa ko baba ari abaganga abandi bakibaza (…)
Kuri uyu wa Gatanu nibwo u Rwanda rwitabye urukiko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rubanza rwarezwemo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO), ku kirego cyuko rwarenze ku mahame y’umuryango rukavogera ubusugire bwacyo.
Ni urubanza rwabereye ku Ngoro y’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ruri Arusha muri Tanzania,EACJ, ku wa 26 Nzeri 2024, rwatangiye humvwa ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iregamo u Rwanda, narwo rugaragaza inzitizi muri (…)
Bamwe mu baturage bo mu mu tugari dutandukanye umurenge wa Janja, mu karere ka Gakenke baravuga ko bakiri mu icuraburindi ryo kutagira umuriro w’amashanyarazi, bakimurikisha ibyatsi.
Aba baturage babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Janja, asanga bifuza ko bahabwa amashanyarazi ngo nabo bakava mu bwigunge.
Umwe muribo utuye mu kagari ka Gatwe witwa Mugisha Jean flexis yagize ati: "Batwijeje ko bazaduha umuriro w’amashanyarazi ariko amaso yaheze mu (…)
Perezida Paul Kagame yibukije abasenateri batowe ko bakwiye gushyira imbere ibikorwa bifitiye inyungu abaturage bose, abibutsa ko ibyo igihugu kiba cyifuza kugeraho urwego rwa Sena rubigiramo uruhare runini.
Yabitangarije mu Nteko ishinga amategeko ubwo yakiraga indahiro y’Abasenateri 20 batowe, basanze abandi 6 bose bakaba bagize Sena Manda ya 4.
Perezida Kagame yababwiye ko gukemura ibibazo by’igihugu ikintu kiza mbere ya byose ari ukutagira umunyarwanda usigara inyuma, buri (…)
Si rimwe si kabiri abacururiza mu nzu z’ubucuruzi ziri mu Mujyi wa Kigali batatse ikibazo cyo kwishyura ubukode mu mafaranga y’amadolari y’Amerika ($), ikintu babuga ko kibahombya kuko idolari rihora rizamura agaciro umunota ku wundi bakisanga bari gusabwa menshi ngo bagure idolari.
Abavuga ibi, batanga ingero ko iyo icyumba cy’ubucuruzi gikodeshwa amadolari 100$ uyu munsi nyuma y’amezi atatu cyangwa atandatu basanga idolari rizamutseho amagaranga nk’ijana kandi ubwo basabwa kwishyura mu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















