Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze , bakorera n’abarema isoko ryitwa mu rya Kadigi baravuga ko iri soko ririmo gupfa ubusa ngo bitewe nuko nta bantu basigaye barigana ,usigaye usanga ibisima byambaye ubusa.
Aba baturage mbarwa umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasanze muri iri soko batangaje ko mbere ryuzuraga ariko ngo ntabwo abantu bakirizamo, aho basaba ko ubuyobozi bwatekereza ikindi bushobora gukoreramo rikabyazwa umusaruro.
Umwe muri aba baturage (…)
Bamwe mu baturage bakoraga isuku mu muhanda bo mu Murenge wa Cyabingo, mu karere ka Gakenke bakomeje kurira ayo kwarika nyuma yaho birukanwe badahawe amafaranga bakoreye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyabingo aho yasanze aba baturage biganjemo abakecuru bakuze binubira kuba barirukanwe mu kazi bakoraga batarahembwa amezi abiri y’umwenda baberewemo.
Umwe muri aba baturage witwa Mukarukundo yagize ati: "Twebwe twarambuwe twarakoraga (…)
Abarwanashyaka ba Green Party Democratic bahuriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu nteko yitabiriwe n’abagera ku 180 baturutse mu turere twose tugize iyi ntara, aho baganiye ku bintu bimwe bitandukanye bikwiye kongerwa muri Manifesto yabo.
Iyi nteko yari igamije kuvugurura Manifesto ndetse no gutora abakandida Depite bazahagararira abandi mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Mu byibanzweho cyane kubyo babona byavugururwa mu byiciro binyuranye harimo ibyerekeranye n’ubutabera (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze baravuga ko bamaze umwaka urenga bashingiwe amapoto ariko ngo bategereje umuriro w’amashanyarazi amaso ahera mu kirere.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, basaba ko bahabwa umuriro n’abo bakava mu bwigunge ndetse bigakumira n’abajura bitwikira umwijima bakabiba utwabo.
Umwe muri aba baturage witwa Ndimubanzi Apolonaire yagize ati: "Badushingiye amapoto umwaka urenga urashize (…)
Kuva aho Minisitri y’Ubuhinzi n’Ubucuruzi itangarije igiciro cy’ibigori ku muhinzi wabyejeje, abantu bagera ku 105 bamaze gufatwa bagurira abaturage umusaruro wabo ku giciro kitari cyo, baciwe amande agera kuri miliyoni 40.5frw.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, kuri Television y’igihgu n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien.
Yavuze ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira y’ubusamo, ugasanga bahenda (…)
Kuri uyu wa Kabiri, mu mudugudu wa Gabiro, akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, umugore witwaga Niyokwiringirwa Sifa, yishwe n’abagizi ba nabi, bamuteye icyuma.
Abatanze amakuru bavuga ko yavukijwe ubuzima ubwo yaravuye guhaha ku nzu y’ubucuruzi yari imwegereye.
Uyu nyakwigendera yatezwe hafi yaho yari atuye maze bamutera icyuma mu gatuza, nyuma gato aza gushiramo umwuka.
Umwe mu baturage bageze aho byabereye, yabwiye Mamaurwagasabo ko nyakwigendera yatewe (…)
Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022 kagize ijanisha rya 86.6% mu isuku, gahiga utundi turere mu gihugu.
Raporo y’Urwego rw’Imiyoborere, RGB igaragaza ko mu bushakashatsi iki kigo cyakoze, cyasanze Akarere ka Ngororero ari ko katagira umuco w’isuku uhamye kurusha utundi mu Rwanda.
Imibare y’iyi raporo yerekana ko Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022 kagize ijanisha rya 86.6% mu isuku, ni ukuvuga impinduka ya 2.3% mu mwaka wa 2023 mu gihe Ngororero yo yagize ijanisha rya 67.1, (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hakuweho amafaranga yitwaga Nkunganire mu biciro by’ingendi Leta yongereraga umugenzi ku giciro kugira ngo abatwara abagenzi bataremererwa.
Hashize iminsi leta itangaza ko hagiye gukurwaho iyo Nkunganire ishyirwa ku biciro by’ingendo mu gihugu, bigasobanurwa ko umugenzi azajya yiyishyurira igiciro cyose abatwara abagenzi bashyizeho mu gutanga iyo serivisi leta ugakomeza gukora ibindi nifitiye abaturage akamaro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu (…)
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gakenke bahinga mu gishanga cya Mukinga baravuga ko barimo gutinda guhabwa nkunganire ndetse ngo niba ntagikozwe vuba bashobora kuzarumbya muri iki gihembwe cy’ihinga cya B.
Aba bahinzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu gishanga cya Mukinga gifatiye runini benshi mu baturage ba Gakenke na Musanze kuko ariho bahinga ibiribwa bitandukanye birimo ibigori n’ibishyimbo bakabona ibitunga imiryangoyabondetse ndetse (…)
Mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka irindwi batarishyurwa ingurane z’ibyangirijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ahari icyo kibazo, basaba ko bakishyurwa ibyabo byangirijwe ngo kuko bahora basiragizwa.
Umwe muri aba baturage witwa M. Forodetha utuye muri Gitwa yagize ati: "Baraje batubwira ko bagiye kuduha amashanyarazi, bacukura mu masambu yacu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















