Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yitabiriye inama mu Budage y’ibihugu 20 bikize na Afurika

Friday 27 August 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame witabiriye Inama y’Ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, iri kubera i Berlin mu Budage.

Muri iyo nama Perezida Kagame yahahuriye na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho bitabiriye iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa (CwA), yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall bahuye gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo ibijyanye n’uburezi bw’amashuri makuru na Kaminuza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru