Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Museveni yaburiye igisirikare cy’u Burundi cyivanga mu moko

Monday 14 April 2025
    Yasomwe na


Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasabye abasirikare b’igihugu by’u Buurndi FNDB kugendera kure politike y’amoko, bakigira muby’iterambere n’ubumwe bw’abaturage.

Ni impanuro Perezida Museveni yageneye abasirikare b’Abarundi bari kugirira uruzinduko muri Uganda.

Iri tsinda ry’abasirikare bakuru b’Abarundi 26 riyobowe na Col. Jonas Sabushimike. Riri muri Uganda mu rugendo rugamije kwigira ku mateka n’iterambere Uganda yagezeho ku buyobozi bw’ishyaka NRM.

Museveni yabwiye aba basirikare ko iyo witegereje usanga idindira rya Afurika riterwa n’amakosa ya politike ishingiye ku moko, idini n’ibindi.

Ati “Politike ni nk’umuti. Igihe usuzumye nabi, uzatanga umuti utariwo, bitume umurwayi adakira. Abayobozi Afurika benshi nyuma y’ubwigenge, basuzumye nabi ibibazo bya Afurika, bashyira imbere amoko. Ugasanga barabaza ngo uri uwo mu buhe bwoko?, uri uwo mu rihe dini?, aho kubaza ngo kubera iki ukennye, kuki tudateye imbere?”

Perezida Museveni yabwiye aba basirikare ko iyo umuntu ashyize imbere amoko, adashobora gutera imbere.

Yabasabye gushyira mu bikorwa impanuro yabahaye mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo, hagamijwe guteza imbere Igisirikare cy’u Burundi n’igihugu muri rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru