Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, yasuye umuturanyi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo baganira ku bibazo birimo umutwe wa M23 umaze amezi arenga atatu wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.
Byari ku butumire bwa Félix Antoine Tshisekedi wa Congo DRC.
Ibitero by’umutwe wa M23 byubuye muri Gicurasi 2022, usaba Leta ya DRC kubahiriza amasezerano bagiranye i Nairobi muri Kenya, yari imbere ku murongo w’ibyaganiriwe n’aba Perezida bombi.
DRC kenshi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe, ibintu u Rwanda ruhakana ahubwo rugashinja Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda.
Perezidansi ya DRC, yatangaje ko Tshisekedi na Nguesso baganiriye ku buryo bwiza bwatuma ibibazo DRC ifitanye n’umutwe wa M23 bikemurwa.
Yagize iti “Ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu no muri Mai-ndombe n’ingaruka zabyo n’ibikorwa by’ubutabazi biri mu ngingo zaganiriweho.”
Abakuru b’ibihugu byombi basuzumye ibindi bibazo bifitemo inyungu hagamijwe gushimangira icyizere hagati y’ibihugu byombi bituranye n’abaturage babyo.




















