Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yanze kwemera agahenge katanzwe na Perezida Putin ko guhagarika intambara ngo hizihizwe Noheri ku bayoboke b’idini rya Orthodox.
Ku wa Gatatu nibwo Perezida Putin yategetse ko haba ihagarikwa ry’imirwano hose ku rugamba muri Ukraine. Ni nyuma Yuko abisabwe na Papa w’Idini rya Orthodox ko abatuye Ukraine bahabwa agahenge bakizihiza ivuka rya Yezu Kirisito imitima idahagaze.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yateye utwatsi icyo cyifuzo, avuga ko hakwiye ikintu kimww yifuza gusa.
Yavuze ko ako gahenge ari ako kugerageza guhagarika ingabo ze gukomeza kwigira imbere.
Ku munsi w’ejo umwe mu bayobozi bakuru muri Ukraine, Mykhaylo Podolyak yavuze ko nta gahengwe gashoboka kiretse abasirikare b’Uburusiya bose bakuwe mu bice byose bya Ukraine bigaruriye.
Mu ibara ryijimye ni ibice bya Ukraine byigaruriwe n’Uburusiya
Itorero rya Orthodox ryizihiza Noheli tariki 07 Mutarama, nk’uko biri ku kirangaminsi cya Julius Kayizali.
Perezida Putin yakira ubusabe bw’Aborthodox























