Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida w’u Burundi yakiriye Cardinal Kambanda

Thursday 17 March 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kane Perezida w’u Burundi, Gen. Ndayishimiye Evariste yakiriye mu biro bye Antoine Cardinal Kambanda, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, uri mu ruzinduko mu Burundi.

Ni mu ruzinduko Cardinal Kambanda arimo mu Gitega yitabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).

Cardinal Kambanda yari kumwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hamwe na bagenzi be babiri bo mu Burundi. Perezida Ndayishimiye yabakiriye ari kumwe na Madamu we Angeline Ndayubaha.

Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), ryashinzwe kuwa 6 Kamena 1981, ikaba ihuza Abepiskopi bo mu bihugu byombi. Ifite intego yo gusangira amasomo n’ubunararibonye mu ikenurabushyo. Kuri ubu iyobowe na Musenyeri Gervais Banshimiyubusa wa Diyosezi Ngozi, Musenyeri Philippe Rukamba n’Umunyamabanga, Padiri Lambert Nicitegetse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru