Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida wa Erithrea yemeje ko Amerika iri gufasha inyeshyamba za TPLF

Monday 13 February 2023
    Yasomwe na

Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zirimo gufasha inyeshyamba za Tigray mu ntambara zimaze igihe zihanganyemo na Leta ya Ethiopia mu ntara zigaruriye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’igihugu cye, mu mugi wa Massawa, uherereye mu nkengero z’Inyanja itukura, Perezida Afwerki yavuze ko amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono na leta ya Ethiopia hamwe n’umutwe w’ingabo za TPLF zo mu ntara ya Tigray yihutishijwe na Amerika kugira ngo inyeshamba ntizitsindwe ku rubuga rw’intambara.

Ingabo za TPLF bivugwa ko ziterwa inkunga na Amerika

Guverinoma ya Asmara bivugwa ko yemereye ingabo za Ethiopia gukoresha ubutaka bwa Eritrea mu bitero by’ubudasiba ku nyeshamba mu ntara ya Tigray iri mu Burengerazuba bwa Ethiopia.

Yagize ati: "Mu gihe kitageze ku byumweru bitatu ishyaka riyoboye TPLF ritangiye kurira riniteguye guhunga kubera uburyo ibintu byarimo bihinduka [ku rubuga rw’intambara] mu buryo bukomeye kandi ku muvuduko udasanzwe”.

Perezida Afwerki avuga kandi ko Amerika yari ifite impungenge gusumbya abategetsi ba TPLF ku buryo ibintu byagendaga.

Ati: “Amasezerano yarateguwe hanyuma [TPLF] itegekwa kuyashyiraho umukono, ibyo bagiye bakora, kubera nta bundi buhungiro bari bafite. Ibi nshobora kubyita ko ari amayeri yatubangamiye”.

Ku nshuro ya mbere yemeje ko abantu ibihumbi amagana n’amagana bapfuye muri ino ntambara yadutse muri Gushyingo 2020, nubwo nta makuru menshi yatanze ku kigero cy’ingabo za Eritrea zapfiriye muri iyo ntambara.

Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi muri Afrika y’Epfo muri Gushyingo 2022 yarangije intambara yo hagati mu gihugu yahitanye ibihumbi mirongo, ababarirwa mu mamiriyoni nabo bakaba bari mu kangaratete.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru