Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Polisi yerekanye abakekwaho ubutekamutwe barimo umugore wiyise umupolisi, abibajijwe ararira

Tuesday 20 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu barimo n’umugore umwe bakekwaho kuba barakoranye ibyaha byo kwambura abantu amafaranga babizeza kubaha perimi zo gutwara imodoka, umugore muri bo yiyitaga ko ari umupolisi nyamara ageze imbere y’itangazamakuru yabibajijwe asuka amarira, asaba imbabazi.

Ubwo berekwaga abanyamakuru I Remera ku kicaro cya Polisi y’Umugi, umwe muri abo bagabo, Karinijabo Francois yemereye abanyamakuru ko yafatiwe mu cyaha cyo gukora amaperimi.

Yasobanuye ko yari asanzwe atwara imodoka zitwara abagenzi za Taxi ariko mu bihe bya Corona, Guma mu Rugo ivuyemo yaje guhamagarwa na mugenzi we Murenzi Hamduni bapanga uko bagiye kujya babona amafaranga abibafashijemo, ngo bizeye ko azabonamo agafuka k’umuceri.

Yagize ati “turahura arambwira ati nagira ngo umfashe mu kintu kijyanye no kubona fotokopi ya perimi, ndamubwira nti rero njyewe sinzikora nti cyakoze reka nze mbaze niba hari umuntu nabona wabidufashamo niho nakubwira.”

Karinijabo yakomeje avuga ko yibutse ko hari umugabo witwa Adamu wigeze kumukorera ibintu by’amafoto mu birori, asanzwe afite papeteri.

Yamusobanuriye gahunda afitanye n’umuntu ushaka ko bamukorera fotokopi ya perimi nawe yiyemeza ko abishoboye.

Karinijabo yahamagaye Murenzi Hamduni wamusabye iyo serivisi amwemerera ko uwakora fotokopi yabonetse, bumvikana ko azajya amuca amafaranga 10 000frw kuri imwe nyamara yari 5000frw agira ngo akuremo nawe inyungu.

Akazi baragakoze bahereye kuri ebyiri, bazikoramo fotokopi bashyiraho imyirondoro y’abantu gutyo gutyo, izirenga 40, nyamara azi neza ko ari ikosa arimo gukora.

Umugore uri kumwe n’aba bagabo, yasobanuye ko yigeze gukorana na Hamuduni mu kazi mu kigo kimwe. Ngo nawe muri ibyo bihe bya Corona hagati yaje guhamagarwa na Hamuduni amubwira ko amushakaho serivisi yoroshye.

Ati “Naragiye pe duhurira kuri Azamu twicara mu modoka ye, arambwira ati rero nagira ngo uze kumfasha akantu gatoya cyane, ati ndi buze kuguhamagara, noneho ampa amfaranga 2000 ati ba ugiye mu rugo."

Uyu mugore yakomeje avuga ko yasubiye mu rugo gufura imyenda nka nyuma y’iminota nka 20 abona arongeye aramuhamagara.

Ati "Ati rero Feromene, ya gahunda irageze icyo ugiye kumfasha ndaje nkikubwire. yanyohereje mesaje, sms, ivuga ngo ninguhamagara uhite uvuga ngo ’munyure ku marembo y’inyuma’.

Noneho ndamuhamagara nti ni ku marembo y’inyuma hehe? ati wowe ntumbaze ibindi, icyo nkubwiye uvuge gusa ngo anyure ku marembo y’inyuma."

Mu marira menshi yakomeje agira ati "Nko mu minota nka 20 mbona arampapagaye ngo mwiriwe Afande, nti yego, ngo wa muntu gahunda yayirangije. ndavuga nti munyure ku marembo y’inyuma. ni aho byarangiriye, hashize nk’iminota 10 anyoherereza ibihumbi 10. ni uwo munsi, nyuma naramuhamagaye akajya anyihorera."

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko ibyo byaha nibibahama bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu ya miliyoni kuva kuri 5 kugeza kuri 7.

Yakomeje agira ati "Ubutumwa twaha abanyarwanda icya mbere ni uko hari abantu bashaka amaramuko mu nzira zitari zo, zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa se badafitiye ububasha bwo kwiyitirira ariko noneho banahimba inyandiko zizwi neza ko zitangwa n’inzego zisanzwe zizwi."

Abo bose kimwe n’abatekewe imitwe bashaka kuzabona ibyangombwa batakoreye, ibyo byaha nibibahama bazahanwa kimwe kandi n’abatarafatwa bazafatwa babiryozwe.

ibi bi byo bikoresho abakekwaho ibyaha birimo kwiyitirira urwego rwa polisi bafatanywe, bakoreshaga mu gufitora perimi bakora inyiganano. bafatanywe kandi n’uruhushya rw’inzira narwo bagerageza kurwigana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru