Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yasezeweho mu cyubahiro

Thursday 21 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane, nyuma yo kwitaba Imana.

Nkusi yitabye Imana ku wa 18 Gicurasi ku myaka 70, azize uburwayi.

Kumusezeraho bwa nyuma byabereye iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n’inshuti, umuryango n’abo bakoranye mu nzego zitandukanye.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi bubahiriza intera ya metero

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize.

Yitabye Imana ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku biga master’s.

Source/Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru