Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Qatar mu nzira zo gufunga ingendo ziva mu Rwanda, RwandAir yabivuzeho iki

Sunday 31 January 2021
    Yasomwe na

Sosiyete y’indege "Qatar Airways" yatangaje ko mu ntangiriro za Gashyantare igiye guhagarika gahunda yo gutega indege (bookings) ku bagenzi bava mu bihugu bitatu birimo n’u Rwanda ku batarabikoze mbere.

Yabitanarije ku rukuta rwa Twitter tariki ya 29 Mutarama2021 aho yavuze ko igiye guhagarika abashaka gukora ingendo zerekeza yo bava mu bihugu ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Afurika y’Epfo n’u Rwanda guhera tariki ya 5 Gashyantare 2021.

Sosiyete ya RwandAir nayo imaze kubona izo mpinduka, yamenyesheje abagenzi yajyaga ikura Nigeria bajya ako kanya Dubai ko gahunda ihagaze uhereye tariki ya 31 Mutarama 2021, bakazamenyeshwa impinduka igihe zizaba zabayeho.

Mu minsi ishize ni bwo Ubwami bw’Ubwongereza bwashyize u Rwanda mu bihugu bitemerewe gukandagizayo ikirenge, ku mpamvu z’ubwandu bushya bwa Coronavirusi bumaze iminsi bugaragaye no muri Afurika y’Epfo buvuye mu Bwongereza.

Gusa u Rwanda ntirwariye indimi kuko ejo tariki ya 30 Mutarama rwahise rusaba Ubwongereza.ibisobanuro ku cyo bwashingiyeho burushyira mu bihugu bifite ubwandu bushya bwa corona kandi ibigo mpuzamahanga ndetse na siyansi zitandukanye zerekana ko u Rwanda rufite ingamba zitomoye zo gukumira ikwirakwira rya coronavirusi isanzwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru