Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

RDC: Hadutse imirwano hagati y’ingabo za leta n’Abanyamulenge mu gace ka Minembwe

Tuesday 26 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ubuyobozi mu gace ka Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko ingabo za leta zatwitse zimwe mu nzu z’Abanyamulenge nyuma y’imirwano yadutse ku wa Gatandatu n’ubu ikaba ikomeje.
Iyi mirwano hagati y’Abanyamulenge n’ingabo za leta yadutse nyuma y’aho ngo umwe mu basirikare ba leta akomerekejwe n’abo mu mutwe witwa ‘Twirwaneho’, ariko Abanyamulenge bo bakabihakana.

Burugumesitiri wa Komine Minembwe, Gadi Mukiza, yabwiye Ijwi rya Amerika ati “ “Abasirikare baravuga ko hari umusirikare wabo warashwe n’umusore w’Umunyamulenge bakeka ko akomoka mu mutwe wa ‘Twirwaneho’ aramukomeretsa, hanyuma abasirikare baza baje kurasa aba bantu bo muri Twirwaneho.”

“Nubu ikibazo kirahari ntabwo ariko turamenya abakomeretse hagati ku mpande zose, kugeza ubu ibice bimwe by’Abanyamulenge byatwitswe n’abasirikare ba leta.”

Uyu muyobozi yavuze ko abo muri Twirwaneho nabo bavuga ko ingabo za leta arizo zabateye, ndetse ko uwo musirikare wakomeretse ngo yarashwe n’amabandi aho kuba Abanyamulenge.

Yagize ati “Ikibazo cyatangiye ku wa Gatandatu ubwo abasirikare ba leta bafatirwaga mu mirima y’abaturage bagiye gusahura, imirima myinshi y’abaturage abasirikare nibo bayisahuye barya n’ibigori by’abaturage.”

Yavuze ko kugeza ubu amaduka menshi abasirikare ba leta bayamennye ariko ataramenya ibyo basahuye.

Avuga ko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru humvikanye amasasu menshi.

Ati “Ubu turimo gutakira abantu bo hejuru ngo babwire umuyobozi w’ingabo muri aka gace afate abasirikare be, turasaba ko abategetsi ba gisirikare baza bagahosha izi mvuru.”

Mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo hakunze kugaragara ubugizi bwa nabi akenshi bwibasira abo mu bwoko bw’Abanyamulenge biganje muri ako gace.

Ubu ni ubugizi bwa nabi kenshi bukomoka ku bitero aba baturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo n’abandi, bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru