Mutungirehe Samuel
Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rwafunguye ku mugaragaro icyumba kihariye (Child Friendly Space), cyagenewe kwakirirwamo abana bakurikiranyweho icyaha cyangwa bakorewe ihohoterwa, bakabasha gutanga amakuru babohotse, bikabasha korohereza ubugenzacyaha.
Ni icyumba cyashyizeho na RIB ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, cyubatse ku ishami rya RIB rikorera Kicukiro, ejo hashize ku wa Gatatu.
Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, bikamufasha gutanga amakuru atuje ku byambayeho cyangwa ibyo yakoze.
Ubwo yafunguraga icyo cyumba, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Karihangabo, yavuze ko aho hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera kuko ’Akenshi hari igihe umwana yagiraga ubwoba abonye abantu bakuru cyangwa igihe yumvaga ko yageze mu nzego z’ubutabera, bigatuma atinya gutanga amakuru ku byo abazwa.’
Yongeyeho ko by’umwihariko ku byaha bijyanye no gusambanya abana akenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa nahatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.
Muri icyo cyumba harimo inyandiko umugenzacyaha agenderaho zimwereka uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kumuganiriza, nk’uwonguwo wakorewe ihohoterwa.
Biteganyijwe ko gahunda yo kubaka ibyumba nk’ibyo by’abana izagezwa hirya no hino mu gihugu.




















