Friday . 11 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe – read more
  • 8 July » Rubavu: Hari umuturage ukomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi burebera – read more
  • 8 July » Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza – read more
  • 8 July » Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka – read more
  • 8 July » Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025 – read more

Red-Tabara yarashe ku ngabo z’u Burundi ihitana bamwe

Monday 26 February 2024
    Yasomwe na

Abarwanyi b’Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara bateye igitero ku ngabo z’u Burundi bahitana bamwe, babohoza intwaro banasenya Ingoro y’Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024 ku birindiro bibiri by’ingabo z’u Burundi.

Imirwano yaguyemo abasirikare batandatu b’u Burundi nk’uko byigambwe na RED-Tabara.

Hafashwe kandi imbunda n’amasasu menshi n’ibindi bikoresho by’igisirikare cya Leta.

Mu butumwa bwo kuri X, Red-Tabara yavuze ko ibyo bitero bigamije kugamburuza ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwanze inzira y’ibiganiro.

Iyi mirwano yangije kandi bikomeye ingoro y’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize.

Ni igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.

Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri iyi mirwano yo mu ijoro ryo ku Cyumweru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru