Abarwanyi b’Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara bateye igitero ku ngabo z’u Burundi bahitana bamwe, babohoza intwaro banasenya Ingoro y’Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD
Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024 ku birindiro bibiri by’ingabo z’u Burundi.
Imirwano yaguyemo abasirikare batandatu b’u Burundi nk’uko byigambwe na RED-Tabara.
Hafashwe kandi imbunda n’amasasu menshi n’ibindi bikoresho by’igisirikare cya Leta.

Mu butumwa bwo kuri X, Red-Tabara yavuze ko ibyo bitero bigamije kugamburuza ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwanze inzira y’ibiganiro.
Iyi mirwano yangije kandi bikomeye ingoro y’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize.
Ni igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.
Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri iyi mirwano yo mu ijoro ryo ku Cyumweru.