Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rubavu : Abanyamakuru basabwe kwirinda gutanga amakuru atuzuye ku ndwara z’ibyorezo kuko byatera ibyago

Tuesday 6 November 2018
    Yasomwe na

Bamwe mu banyamakuru bari mu karere ka Rubavu barimo guhugurwa ku gukora inkuru ku ndwara z’ibyorezo, kwirinda inkuru z’ibihuha kuko byateza akaga ku baturage kurusha icyorezo cyariho.

Ubusanzwe abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima, bimwe mu byo batangaza harimo kuvuga ubwoko bw’indwara zitandukanye ,bakerekana uko zakwirindwa binyuze mu nshingano z’itangazamakuru zirimo kumenyesha abaturage.

Muri iki gihe harimo kumvikana ibyorezo mu bihugu bitandukanye by’indwara ya EBOLA u Rwanda na rwo ruri mu kwitegura mu gihe habaye icyo cyorezo ku buryo abanyamakuru bamenya uko batangaza izo nkuru bazi uko icyo cyorezo cya EBOLA gifata nuko umunyamakuru yabona amakuru akeneye kandi yirinzda kwandura.

Gasherebuka Jean bosco ,umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubuzima mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (HOW ) mu Rwanda, wahuguraga ku ndwara z’ibyorezo avuga ko iyo habaye icyorezo abaturage baba bacyeneye amakuru yihuse kandi y’ukuri kuko iyo abantu bari mugihe gikomeye nk’icyo bumva ibuhaha byishi bikaba byatuma icyorezo gikomera kurushaho.

Yagize ati “abanyamakuru mujye mwirinda amakuru atizewe kuko ushobora kubwira abantu ko indwara ya EBOLA yandura umuntu akoze ku wundi ugasanga abantu batangiye guha akato n’utarwaye .”

Gasherebuka yavuze ko nubwo EBOLA yandura binyuze mu matembabuzi (amacarwe ,amaraso ) icyuya cyandura iyo wasuhujwe n’urwaye warangiza ukikora mu maso ,mukanwa,mu zuru bivuze ko umaze kumusuhuza ugakaraba utakwandura.

Yakomeje asaba abanyamakuru gukora ibishoboka kugira ngo abaturage babizere babashe kubaha amakuru y’ukuri kuko hari igihe abaturage baba bazi ko barozwe kandi ari icyorezo cyadutse ariko iyo abaturage bakwizeye bituma amakuru baguha aba yizewe .

Virusi ya EBOLA ishobora gukira iyo uwafashwe nayo yivuje kare kuko muminsi 21 iyo utaragaragaza ibimenyetso uba uri muzima, mbere y’iyo minsi bakuvuye ibimenyetso yaguteye urakira kuko umubiri iyo ukize ibimenyetso abasirikare b’umubiri bica iyo virusi kuko baba bayiciye intege umurwayi agakira.

Umugabo warwaye EBOLA igacyira ntaba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko muntanga z’umugabo virusi iba ikirimo kuburyo yakwanduza uwo bakorana imibonano.

Bimwe mu bimenyetso by’i ndwara ya EBOLA
Kugira umuriro,kuruka,gucibwamo (kujya kwituma burimwanya),kuva amaraso ahantu hose ku mubiri ahari umwenjye hose.

Ikindi cyakwitonderwa ni ukudakora ku murambo w’uwishwe na EBOLA kuko na we yamwanduza.

Iyo birinze neza ntigire igituma banduzanya mu buryo bworoshye bahabwa ubufasha bwose 20% ni bo bapfa ariko nta bufasha nabucye babonye 90% ni bo bapfa abagera 10% bo barengerwa n’abasirikare b’umubiri wabo.

Kugeza ubu mu Rwanda nta ndwara ya EBOLA yari yahagera ariko haruburyo bwo kwirinda kugirango mu igihe yaba ije ikumirwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.