Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rurangwa woherejwe n’Amerika yagejejwe mu Rwanda kurangiza igihano yakatiwe ku cyaha cya Jenoside

Thursday 7 October 2021
    Yasomwe na

Rurangwa w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yageze i Kigali yambaye ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru.

Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko igihe Jenoside yabaga, Rurangwa yabaga mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

Bivugwa ko Rurangwa ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali.

Avugwaho kandi uruhare mu ishingwa rya bariyeri zari zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru