Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusheshangoga Michel yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Tuesday 23 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na Imfurayabo Pierre Romeo

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rusheshangoga Michel, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Nakazungu Aimée, bazashyingiranwa mu mpera z’icyumweru.

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Rusheshangoga yasezeranye imbere y’amategeko na Nakazungu Aimée ‘Njungu’ bamaze imyaka isaga itatu bakundana, mu muhango wabereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Aba bombi bazashyingirwa ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa Gatanu muri muri Queen Land Park i Kanombe.

Rusheshangoga w’imyaka 24 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yaguzwe na AS Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo gutandukana na APR FC yatangiye gukinira mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika (42 500 000Frw), aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi (2 500 000Frw) mu gihe yanagenerwaga andi $500 mu gihe ashoboye gutanga umupira wavuyemo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama umwaka ushize.

Nyuma yo kugorwa no kubona umwanya ubanza mu kibuga dore ko ku ruhande rw’inyuma iburyo, yahahuriraga na Omborenga Fitina, ni umwe mu bakinnyi 16 basezerewe na APR FC mu mpera z’ukwezi gushize.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bazaba bayoboye ubwugarizi bwa AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, aho izatangirira kuri KMC FC yo muri Tanzanie mu ijonjora ribanza rizakinwa mu kwezi gutaha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru