Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rusizi :Ingo mbonezamikurire zabaye igisubizo ku bana baharererwa ni mu gihe abataragerwaho bacyugarijwe.

Wednesday 2 June 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutesi Scovia
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo niho hubatse ikigo mbonezamikurire cyikitegererezo muri aka karere kugeza ubu kikaba kirererwamo abana bo mu midugudu 4.Hubatswe ibyumba bitandukajye bifasha muri gahunda zo kwita ku bana muri byo harimo bitanu abana bigiramo aho buri cyumba kigamo abana 40 bivuze ko iki kigo cyakira abana 200.

Iki kigo abakirereramo baracyirahira kuko abana babo babonye aho birirwa bahabwa ubumenyi bubafasha mu mikurire y’ubwonko ndetse bikabarinda n’imirire mibi. Umwe mu babyeyi baharerera, Uwitonze Marcel yavuze ko nu bwo atita ku bana nka nyina ariko mu kwezi kumwe bahamaze yabonye impinduka ku bana.

Uwitonze Marcel umubyeyi
Yagize ati “ jye ubusanzwe usibye kubyuka jya gushaka icyo bariburye gusa ku burere n’ibindi nkabyo bimenywa na nyina aho usanga kubera nawe ajya mu murima abana basigara bazerera mu mudugudu aho bibaviramo no kurwara bwacyi. Kandi tutabuze ibyo barya ahubwo kubura umwanya wo kubitegura aho iki kigo kiziye abana birirwayo nyina agahurira nabo mu rugo batashye akabagaburira”.

Marcel akomeza agira ati “Nubwo twe twishimira ko abana bacu bitaweho hari imiryango myinshi idashobora kuzana abana babo kubera amikoro macye kuko buri mubyeyi atanga ibihumbi bitatu (3000) byigikoma banywa kwishuri n’agahimbazamushyi ka mwarimu buri kwezi mu gihe umwana atangira twishyuye ibihumbi bine (4000) bya yinifomu n’utundi twinshi dutandukanye urumvako bitashoborwa na buri wese”.

Uzayisenga Yvonne umubyeyi
Uzayisenga Yvonne ubwo nawe yaganiraga na mamaurwagasabo ntanyuranya na mugenzi we ku kuba iki kigo mbonezamirire ari ingenzi ku bana babo. Yagize ati “ Turashima ubuyobozi bwazanye iki kigo cyane twe abagore bo mu murenge wa Rwimbogo kuko twaburaga aho dusiga abana kugirango tujye gukora imirimo natwe yazana ifaranga mu rugo. Ariko ubu twabonye aho tubasiga ugenda umutima utuje nibyo ukora bikagenda neza”.

Yvonne akomeza agira ati “Abana bacu ntawagira ikibazo kimirire mibi kuko bahabwa igikoma ku ishuri bagasanga natwe tuvuye mu turimo tukabatecyera kandi abarera muri iki kigo twese twigishwa gutegura indyo yuzuye. Gusa biteye agahinda kubona umwana w’umuturanyi we asigara mumudugudu nkaho abacu bahoze kuko ntamikoro ngo nawe amujyane aho abandi bari ,nsanga hakwiye kubakwa amashuri menshi kandi ababyeyi batishoboye nabo bakareramo kuko abana bacu iyo ubarebye usanga basa neza ugereranyije n’abataragera muri iki kigo”.

Umuhuzabikorwa wa urebererera ibigo mbonezamikurire mu mumirenge 3 ariyo Rwimbogo ,Nzahaha ,Gashonga. Bazili Nsekuye avuga ko ibi bigo bifasha ababyeyi kwikorera imirimo batekanye kuko abana baba barikumwe na bafasha myumvire babihuguriwe.Ibyo dufasha abana harimo kureba ko bafite imirire myiza dufatanyije n’ikigonderabuzima tubigisha gusoma mbese gahunda yo kwigisha abana bicuke niyo twifashisha kuko bikangura ubwonko bw’abana”.

Bazili Nsekuye umuhuzabikorwa wa urebererera ibigo mbonezamikurire
Bazili akomeza agira ati “ubu abana twacyiriye ni bacye ugereranyije n’abana babikeneye kuko n’ikigo cyaruzuye kuko ntitwarenza abana 40 kugira ngo ubarera abashe kubitaho twakira kuva ku myaka 3 kugera kumyaka 6 ya mavuko kandi dufite ikibazo cy ‘ababyeyi batabasha gutanga amafaranga make dusaba kugira ngo tubashe guhemba abarezi ndetse nibindi bike dukenera mu gufasha abana .Buriya Leta idufashije ikunganira abana bava mu miryango itishoboye kandi ikaduhembera abarezi ikagura ikigo twakwakira abana benshi bari hanze kandi nabo bakwiye kwitabwaho”.

Gerald Nzafashwanimana Umukozi ushinzwe gahunda mbonezamikurire mu karere ka Rusizi
Umukozi ushinzwe gahunda mbonezamikurire mu karere ka Rusizi Gerald Nzafashwanimana avuga ko ikibazo cy’abana bataragera muri ibi bigo mbonezamikurire bafashwa n’abajyanama b’ubuzima mu rugo mbonezamikurire . Yagize ati “twagize urugo mbonezamikurire buri mudugudu mu rwego rwo gushaka aho abana basigara kandi bakitabwaho bagahabwa igikoma ,indyo yuzuye itegurwa n’ababyeyi bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima mukurwanya imirire mibi mu bana n’abagore batwite ibyo rero ntibyatuma hari umwana utiga cyangwa utitabwaho kuko hari andi marerero ari ku bigo by’amashuri nabo barafashwa kuko bahabwa amata ku ishuri izo mpungenge zishire abana bose bitabwaho”.

Ababyeyi bavuga ko nabo bifuza kurerera mu bigo
Mu karere ka Rusizi ingo mbonezamikurire zagize akamaro kubo zagezeho nkuko imibare itangwa na karere mu mwaka wa 2017 hari abana 746 bafite imirire mibi idakabije (mu muhondo) ariko iyi gahunda yitaweho bigaragaza ko byagabanyutse kuko muri uyu mwaka wa 2021 hari 41 bagifite iyi mirire mibi kandi nabo bitabwaho bahabwa shishakibondo naho abari mumutuku bangana 29 nabo bakurikiranwa nabaganga.

Mu Rwanda hose iyi gahunda kuva itangiye yabaganyije ikibazo cy’imirire mibi mu bana n abagore batwite ubwo hatangizwaga gahunda y’iminsi igihumbi y’umubyeyi n’umwana .Ibi bigaragarira mu kiciro cya gatanu cy’ibarura ku mibereho y’ingo gikorwa n’ikigo kibarurishamibare mu Rwand igaragaza ko imirire mibi mu bana bari kuva munsi ya zero kugera kumyaka 5 y’amavuko ubu bingana 35% mu gihe ibarura rya 4 ryavugaga ko bingana na 38%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru